skol
fortebet

Umugore yakangutse asanga ikiyoka kinini ku buriri bwe

Yanditswe: Tuesday 31, Jul 2018

Sponsored Ad

Umugore w’Umwongereza utuye mu gace ka Kensington mu burengerazuba bwa London,yahuye n’uruva gusenya ubw yakangukaga agasanga ku buriri bwe aryamanye n’ikiyoka kinini cyane,akiruka amasigamana avuza induru.

Sponsored Ad

Uyu mugore utavuzwe izina,yabonye iki kiyoka mu gitondo cyo ku munsi w’ejo ubwo yari abyutse mu gitondo aakakibona ku buriri bwe.

Uyu mugore yahise asohoka mu cyumba yiruka ari kuvuza induru nibwo yahamagaye abashinzwe kwita ku nyamaswa baza gushaka iki kiyoka mu cyumba ntibagisangamo.

Ubwo ushinzwe kwita ku nyamaswa witwa Jill Sanders yageraga mu rugo rw’uyu mugore yabuze iki kiyoka gusa amubwira ko kuva cyagiye kirongera ku garuka ndetse amusigira nimero za telefoni kugira ngo nikigaruka ahite amuhamagara.

Mu masaha ya nimugoroba nibwo iki kiyoka cyongeye kugaruka muri iyi nzu nyirayo ahita ahamagara uyu mugore wita ku nyamaswa witwa Jill Sanders akijyana hamwe n’izindi.

Jill Sanders yavuze ko mu gihe cy’impeshyi inyamaswa zimwe na zimwe zikunze kwinjira mu mazu iyo afunguye cyangwa se zicukuye,aho yemeje ko atari ubwa mbere basanga inzoka nk’iyo mu rugo rw’umuntu.

Iki kiyoka ntacyo cyatwaye uyu mugore gusa cyamuhahamuye cyane ku buryo bukomeye ndetse aracyafite ubwoba ko hashobora kuza ikindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa