Umugore yakanze imyanya y’ibanga y’umugabo kugeza ahasize ubuzima
Yanditswe: Wednesday 25, May 2022

Umugabo w’imyaka 21 ukomoka ahitwa Nangoma muri Zambia yapfuye nyuma y’uko umugore we bivugwa ko barwanaga yamukanze imyanya ndangagitsina mu rwego rwo kwirwanaho.
Bikekwa ko Chrispine Kandela yatangiye kurwana n’umugore we Annie Mweemba w’imyaka 19, ahagana saa 01h00 agarutse mu rugo avuye mu kabari, kunywa inzoga.
Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Central Province, Dennis Moola yavuze ko kugerageza guhosha iyi ntambara kwa nyina wa Bwana Kandela, Esther, byananiranye.
Bwana Moola yavuze ko (...)

Bwana Moola yavuze ko Bwana Kandela yaba yarakomeje gukubita umugore we, hanyuma uyu nawe ajya ku myanya ye y’ibanga arayikanda kugeza uyu ananiwe guhumeka.
Ati: “Nubwo na nyina yabigizemo uruhare, urugamba ntirwarangiye ahubwo umugore we yakurura ibice by’ibanga by’umugabo we undi arataka cyane. Yahise yikubita hasi maze ata ubwenge."
Yavuze ko Bwana Kandela yahise ajyanwa ku ivuriro rya Miyoye, ari naho byatangarijwe ko yapfuye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *