Umunyakenyakazi ari guhigwa bukware na polisi kubera guca umugabo we igitsina cye aryamye yarangiza akamusiga ari kuvirirana agahunga.
Umugabo w’imyaka 45 witwa Godfrey Namale ukomoka muri Kenya yahuye n’uruva gusenya mu ijoro ryo ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yari avuye kunywa agasembuye ku muturanyi we,umugore we akamucunga asinziriye akamukata igitsina.
Namale n’uyu mugore we bari bamaze imyaka 20 babana mu gace kitwa Mukuru-Kaiyaba ariko intonganya zabo za buri munsi zavuyemo inzika ikomeye yatumye umugore we amukata igitsina arahunga.
Uyu Namale usanzwe akora akazi k’ubukarani ngufu yakangutse abona igitsina cye cyavuyeho ari kuvirirana ku buryo budasanzwe,abaturanyi be bamufasha kugera kwa muganga.
Namale yitaweho n’abaganga gusa ntaramera neza mu gihe uyu mugore we ari gushakishwa uruhindu na polisi yo muri Kenya ngo akanirwe urumukwiriye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *