Umugore yakase igitsina cy’umukunzi we washatse kumufata ku ngufu
Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

Umugore yakase igitsina cy’umukunzi we akoresheje icyuma nyuma y’uko uyu yashakaga kumufatira ku ngufu mu Butaliyani.
Amakuru aravuga ko ibi byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2023 ahitwa Marghera mu mujyi wa Venice ndetse ngo aba babanje gushwana bapfa indezo y’umukobwa wabo.
Aba bombi ngo ni abanyamahanga baba mu Butaliyani, ariko ngo bigeze batandukana mbere baza gusubirana nkuko ikinyamakuru la Repubblica kibivuga.
Amakuru avuga ko aba bashwaniye mu rugo rw’umugore bapfa uko bafatanya kurera umukobwa wabo hanyuma uyu mugabo ngo amusaba ko bakwiyunga binyuze mu gutera akabariro.
Uyu mugore ngo yahise abyanga atazuyaje hanyuma umugabo amusunikira ku ntebe ashaka kumufata ku ngufu.
Uyu mugore ngo yahise abona icyuma hafi ahita akata igitsina uyu mugabo,hanyuma abahuruye barimo na polisi babajyana kwa muganga bombi.
Uyu mugabo ngo yatabariwe ku gihe, igitsina cye barakidoda kirongera kirasubirana,ubu ari kurwana no gukira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *