skol
fortebet

Umugore yakase igitsina umugabo we amuziza kwitaba undi mugore baryamye

Yanditswe: Monday 11, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kubera gufuha, umugore wo muri Zimbabwe yihoreye ku mugabo babanaga amukata ubugabo bwe amuziza ko yitabye telefoni y’undi mugore ubwo bari baryamye.

Sponsored Ad

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku ya 7 Nzeri, byatunguye abaturage baho kandi bitera impungenge z’uko ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikomeje kwiyongera.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko ya polisi, uwahohotewe yitwa Thomas Tasarirenhamo w’imyaka 43 mu gihe uregwa yitwa Mercy Nhira w’imyaka 24, babanaga.

Aba bari batuye ahitwa Marondera, ari naho habereye ibi bintu bibabaje.

Ibisobanuro byatanzwe n’ishami rishinzwe gufasha Abahohotewe mu karere (DVFU) i Marondera,bivuga ko aba bombi bari babanje gukorana imibonano mpuzabitsina mbere y’uko aya mahano aba.

Aya makimbirane yadutse mu gicuku,ubwo Tasarirenhamo yakiraga telefoni y’undi mugore bivugwa ko ari ihabara rye.

Mu gihe Tasarirenhamo yari arimo avugana n’uyu mugore, Nhira yakuye bucece ikirahuri cyamenetse ku meza yari hafi maze agihisha munsi y’uburiri.

Ubwo uyu mugabo yari amaze kuvugana n’uwo mugore wundi,uyu bari kumwe yaramwegereye asa nk’ushaka ko bongera gutera akabariro ahita amukatisha cya kirahure ku gitsina.

Uyu mugabo yirwanyeho agerageza kwita ku gitsina cye hanyuma ashyira uyu mugore wamukase igitsina mu modoka ku ngufu amujyana kuri polisi.

Uyu mugabo yajyanwe ku bitaro bya Tasarirenhamo to Marondera Hospital ariko byaramunaniwe kubera ukuntu yari yakomeretse yoherezwa ahitwa Parirenyatwa Group.

Madamu Mercy Nhira afungiwe muri ZRP Marondera Central DB 1739/23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa