skol
fortebet

Umugore yakatiwe igifungo cy’amezi 6 azira gutobora agakingirizo k’umugabo baryamanye

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’Umudage yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba intanga z’umugabo baryamanye abinyujije mu gutobora agakingirizo yakoresheje.
Uyu mugore wifuzaga gusama, yangije agakingirizo k’uyu mugabo baryamanye atabanje kubimusabira uburenganzira kugira ngo babyarane.
Urukiko rwo mu burengerazuba bw’Ubudage rwabwiwe ko gutobora agakingirizo mbere yo gutera akabariro ari nko ’kwiba’ kandi ubusanzwe umugabo agakoresha agamije no kuboneza urubyaro.
Uyu mugore w’imyaka (...)

Uyu mugore w’imyaka 39 y’amavuko yasobanuwe mu rukiko ko yashakaga indonke kuri uyu mugabo w’imyaka 42.

Aba bombi bakundaga guhura buri gihe kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina kuva mu ntangiriro za 2021.

Urukiko rwo mu karere ka Bielefeld rwatangaje ko uyu mugore yakunze byimbitse uyu mugabo bakoranaga imibonano ariko mugenzi we ntiyamukunze kuko icyo yifuzaga ari kwari uko batera akabariro.

Urukiko rwumvise ko uyu mugore atagize amahirwe muri iki gikorwa yakoze cyo kugerageza gusama.

Icyakora, uyu mugore ngo yoherereje uyu mugabo ubutumwa kuri WhatsApp ko atwite kandi yemera ko yangije agakingirizo bakoresheje.

Yamushubije amubwira ko azamurega.

Umugabo yahise amujyana mu nkiko - hanyuma umugore yemera ko yashakaga gukoresha uyu mugenzi we.

Ku ikubitiro, uyu mugore yari akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu ariko nyuma cyaje guhindurwa kiba icyo guhohotera bishingiye ku gitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa