skol
fortebet

Umugore yakatiwe igihano cyo guterwa amabuye kubera ubusambanyi bitera umujinya benshi

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muri Sudani, umugore yakatiwe urwo gupfa yicishijwe amabuye kubera ubusambanyi. Uru nirwo rubanza rwa mbere ruzwi rukozwe mu gihugu mu myaka hafi icumi ishize.
Mu kwezi gushize, Maryam Alsyed Tiyrab, w’imyaka 20, yatawe muri yombi na polisi muri leta ya Sudani ya Nil blanc.
Uyu mukobwa ukiri muto avuga ko azajuririra iki cyemezo. Inyinshi mu manza zo guterwa amabuye, cyane cyane ku bagore, zateshejwe agaciro n’Urukiko Rukuru.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu bahangayikishijwe n’uko iki (...)

Sponsored Ad

Muri Sudani, umugore yakatiwe urwo gupfa yicishijwe amabuye kubera ubusambanyi. Uru nirwo rubanza rwa mbere ruzwi rukozwe mu gihugu mu myaka hafi icumi ishize.

Mu kwezi gushize, Maryam Alsyed Tiyrab, w’imyaka 20, yatawe muri yombi na polisi muri leta ya Sudani ya Nil blanc.

Uyu mukobwa ukiri muto avuga ko azajuririra iki cyemezo. Inyinshi mu manza zo guterwa amabuye, cyane cyane ku bagore, zateshejwe agaciro n’Urukiko Rukuru.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bahangayikishijwe n’uko iki gihano ari ikimenyetso cy’uko guhirika ubutegetsi kwa gisirikare mu Kwakira byatumye abadepite bahindura imyumvire ku burenganzira bw’umugore bwari bwagezweho na guverinoma y’inzibacyuho y’igihugu.

Ikigo cya African Center for Justice and Peace Studies (ACJPS) (ACJPS) cyavuze ko iki gihano kinyuranyije n’amategeko y’igihugu ndetse na mpuzamahanga ndetse kinasaba ko Tiyrab "arekurwa vuba nta yandi mananiza".

Iki kigo cyavuze ko uyu mugore atahawe ubutabera buboneye kandi ko ataburiwe ko amakuru yatanze mu gihe cy’ibazwa azakoreshwa amurwanya. Tiyrab kandi ntabwo yari ahagarariwe n’umunyamategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa