Umugore yakoze agahigo kadasanzwe ko kubyara umwana mu masegonda 27 gusa
Yanditswe: Friday 07, May 2021
Mu gihe hari abagore bamara amasaha n’amasaha bategereje kubyara,umugore witwa Sophie Bugg w’imyaka 29,ukomoka ahitwa Basingstoke, Hampshire mu Bwongereza yabyaye umwana mu masegonda 27.
Uyu mugore yavuze ko yinjiye mu bwiherero yumva ibise biramufashe yicara hasi asunika rimwe umwana ahita avuka.
Madamu Sophie Bugg yari amaze ibyumweru 38 atwite hanyuma akenera kujya mu bwiherero nijoro ahageze nibwo yahise abyara.
Umugabo we Chris w’imyaka 32,yarabyutse ngo amuherekeze amugeraho abona afite uruhinja biramutungura.
Uyu mugore yabyaye umwana w’umukobwa amwita Millie ndetse ngo uyu mwana yavutse nta kibazo na kimwe afite aho kuri ubu ameze neza hamwe n’ababyeyi be.
Uyu mubyeyi w’abana 3 yagize ati “Yaje yihuse cyane!,ubwo nari ndi kwandikira inshuti yanjye mu bwiherero ngo anzanira ibikoresho by’umwana,yahise avuka mu masegonda make.Nahise mfata umwana mu biganza.
Gusunika ngo avuke,byamaze amasegonda 27 gusa.Nta bubabare nagize,nta n’ubwo byangoye na gato.
Bishobora kumvikana nk’ibitangaje,nandikiye inshuti yanjye nyibwira ko ntameze neza mpita nshira telefoni hasi kuko nari nicaye ku musarane.
Umubiri wanjye wambwiye nasunika.Narasunitse ariko numva si inyuma.Nashyize amaboko hagati y’amaguru mpita numva umutwe w’umwana waje.Nahise mpamagara umugabo wanjye ngo antabare.Nsunika rimwe ahita aza.”
Uyu mugore ngo si ubwa mbere abyaye umwana mu buryo bwihuse kuko no muri 2013 ubwo yabyaraga umwana we w’imfura,nabwo yagiye mu bwiherero nijoro ahita abyara hashize iminota 12 gusa.Uwa kabiri we yamubyaye mu gihe cy’iminota 26.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *