skol
Kigali

Umugore yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 yose

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 25 October 2021

Umugore ukomoka muri Sierra Leone yakuwe umukasi mu nda yari amaranye imyaka 7 nyuma y’aho umuganga wamubaze yibagiwe kuwukuramo awumusiga mu nda.

Zainab Kamara,ukomoka mu karere ka Port Loko muri iki gihugu, yarabazwe ariko ntibyagenda neza abura umwana we.

Ikibabaje kurusha ibindi,umuganga wamubaze yamudoze yibagiwe kumukura mu nda umukasi yakoreshaga birangira awumaranye imyaka 7 mu nda.

Ikinyamakuru Sierraloaded kivuga ko kubera ubu burangare, Madamu Zainab yari amaze imyaka 7 ababara. Amashusho yafashwe n’imashini [x-ray] yerekanye ko hari ikintu kimuri mu nda birangira yongeye kubagwa.

Amakuru avuga ko abaganga batinyaga kubaga uyu mugore kuko batekerezaga ko bishobora kumuteza akaga.

Nyuma y’imyaka 7 mu kababaro, uyu mukasi yawukuwemo n’inzobere yo mu kindi gihugu bahuriye mu bitaro bya Masanga mu Karere ka Tonkolili muri Sierra Leone.

Perezida w’inama y’abagore bo muri Sierra Leone (WIMSAL) Femi Jarret Coker yanditse ku rubuga rwa Facebook asaba guverinoma na Minisiteri y’ubuzima n’isuku gukora iperereza kuri uyu muganga wakoze ririya kosa rikomeye, ndetse ahamagarira abantu bafite ibibazo nka biriya kubivuga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yakoze agashya ahishura ko agiye gushyingiranwa n’abagore 3 batwite...

Umugabo wo muri Leta ya Delta bivugwa ko arimo kwitegura gukora ubukwe...
7 December 2021 0

Pasiteri n’umugore we bishe umwana bamutangaho igitambo cyo guhabwa imbaraga...

Polisi y’ahitwa Jinja, muri Uganda, yataye muri yombi pasiteri n’umugore we...
6 December 2021 0

Umwarimu yahaye umugore we impano y’inzu yubatse nka Taj Mahal kubera...

Mu Buhinde, umwarimu w’imyaka 52 yubatse inzu isa neza cyane n’inzu yamamaye...
6 December 2021 0

Umugabo yamaze imyaka 22 ari mu rukundo rudasanzwe n’ingona [AMAFOTO]

Benshi ntibakwemera ko kuba inshuti n’ingona bishoboka ariko umurobyi umwe...
6 December 2021 0

Bahisemo gutwara umurambo w’inshuti yabo kuri moto mu rwego rwo...

Inshuti za Erick Cedeno zivuga ko zahawe uruhushya n’ababyeyi be rwo...
5 December 2021 0

Umuganga yategetswe kwishyura akayabo kubera ko yemeye ko umwana avuka...

Umukobwa witwa Evie Toombes w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa...
4 December 2021 0