skol
fortebet

Umugore yamenye ko atwite habura amasaha 4 gusa kugira ngo abyare umwana

Yanditswe: Monday 30, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Lorna Goodings w’imyaka 25 wari umaze igihe yemeza ko inda ye yabyimbye kubera imiti yo kuboneza urubyaro yafashe,yavumbuye ko atwite habura amasaha 4 gusa kugira ngo abyare.
Ikinyamakuru Mirror cyatangaje ko uyu Lorna yari amaze amezi menshi yizera ko kuba inda ye yarabaye nini byatewe n’imiti yafashe yo kuboneza urubyaro,yatunguwe no kubona ibise bimufashe nyamara yaragiye kwisuzumisha inda nyuma y’ibyumweru 38 bakamubwira ko adatwite ndetse ngo no ku munsi yabyayeho (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Lorna Goodings w’imyaka 25 wari umaze igihe yemeza ko inda ye yabyimbye kubera imiti yo kuboneza urubyaro yafashe,yavumbuye ko atwite habura amasaha 4 gusa kugira ngo abyare.

Ikinyamakuru Mirror cyatangaje ko uyu Lorna yari amaze amezi menshi yizera ko kuba inda ye yarabaye nini byatewe n’imiti yafashe yo kuboneza urubyaro,yatunguwe no kubona ibise bimufashe nyamara yaragiye kwisuzumisha inda nyuma y’ibyumweru 38 bakamubwira ko adatwite ndetse ngo no ku munsi yabyayeho baramupimye babona adatwite.

Icyakora,Madamu yatunguwe nuko yamenye ko atwite habura amasaha 4 ngo abyare ndetse abaganga bahita bamusaba kwitegura kwakira umwana.

Uyu mugore yabyaye umukobwa we,Daphne Burdiak, kuwa 1 Kanama uyu mwaka mu bitaro bya bikuru bya Northampton mu Bwongereza.

Uyu mugore yafashwe n’inda ari mu birori by’inshuti ye niko guhita ajyanwa kwa muganga abwirwa ko agiye kubyara nyamara ntabyo yari azi.

Yagize ati “Ubwo najyaga ku bise,nari mu birori n’inshuti zanjye kandi nagize uburibwe umunsi wose.Byaje gukomera cyane banjyana kwa muganga hanyuma abaganga bamwira ko mfite inda y’ibyumweru 38.Byarangoye kubyizera.

Uyu mugore yavuze ko byamutunguwe we n’umukunzi we , Nick Burdiak w’imyaka 42,ukora akazi ko gukora imashini ndetse nawe ntiyahabaye uyu mugore ari kubyara kuko yari yibereye mu kirori.

Uyu mugore yagize ati “Nanze kubibwira Nick kuko yari gutungurwa ndetse ntabashe kubyizera.Icyakora umwana wacu Daphne yari atangaje.”

Lorna wabyaye umwana we wa mbere muri 2020,ubu afite abana 2 mu gihe kitarenze amezi 13.

Uyu mugore asobanura impamvu atamenye ko atwite yagize ati “Nishyizemo agapira kandinda gusama mu Ukwakira ariko naje gutangira kumva merewe nabi nyuma.Natangiye kwiyongera ibiro mpita ntekereza ko byatewe n’ingaruka zo kuboneza urubyaro.”

Uyu mugore yavuze ko umuganga we yahise amusaba kugabanya imirire no gukora siporo nyinshi kugira ngo agabanye ibiro ntiyatekereza ko atwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa