Umugore yapfutse umusatsi kubera imihangayiko ya Guma mu rugo [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 08, Apr 2021
Umugore ukomoka muri UK witwa Camilla yashyize hanze amafoto agaragaza uko yapfutse umusatsi nyuma y’ibyemezo bya Leta byo kugumisha abaturage muri Guma mu rugo byamuteye imihangayiko myinshi.
Uyu mugore yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo umusatsi we ugaruke aho yagiye kwivuza hirya no hino bikanga kugeza ubwo yahawe imiti ya Vitamine zo muri Australia zamufashije kugarura uwo musatsi.
Uyu mugore byamusabye amezi 5 kugira ngo uwo musatsi wongere umere ariyo mpamvu yashyize hanze amafoto ya mbere na nyuma y’uko atakaza uwo musatsi.
Camilla utashatse kuvuga izina rye rya kabiri yabwiye Daily Mail Australia ko umusatsi we watangiye kugenda muri Gicurasi umwaka ushize ubwo UK yashyiragaho amabwiriza yo kuguma mu rugo.
Uyu mugore uba mu mujyi wa London yagerageje gukoresha imiti myinshi nka caffeine shampoos,ahindura imirire ndetse agerageza gukora byinshi kugira ngo arengere umusatsi we.
Uyu mugore yagize ati “Byanteshaga umutwe cyane kuko ntari nzi niba uzagenda wose cyangwa niba uzongera kumera cyangwa se nzaguma gutyo.”
Bitangira kuba,Camilla ntiyahangayitse kuko uruhara yari afite yashoboraga kuruhisha kuko rwabaga inyuma ku mutwe ndetse yigumiraga mu rugo.
Ubwo Guma mu rugo yahagarikwaga bwa mbere mu mpeshyi,Camilla yashatse gusura inshuti ze bimubera imbogamizi.
Muri Kanama umusatsi we watangiye gupfuka cyane kugeza ubwo atashobora kubihisha.Yagize ati “Icyo gihe cyari kibi cyane kuko ntashoboraga kubihisha inshuti zanjye ndetse na Guma mu rugo yari yakuweho,bituma mpangayika.”
Uyu mugore yaje gufata Vitamine zitandukanye bituma umusatsi wongera gukura ndetse na rwa ruhara yangaga ruragenda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *