skol
Kigali

Umugore yapfuye amaze kubyara impanga nyuma y’imyaka 10 yari amaze ategereje urubyaro

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 January 2022

Umugore wo muri Nigeria, Gloria Chiaka Adéribigbe, yapfuye nyuma y’iminsi ibiri yibarutse impanga yabonye nyuma y’imyaka icumi yari amaze arushinze, yarabuze umwana.

Nk’uko umuvandimwe we, Nancy Chiama yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, ngo Gloria yagize ibibazo nyuma gato yo kubyara ku wa kane, 23 Ukuboza hanyuma kuri Noheri arapfa.

Yagize ati"Nta magambo mfite muvandimwe wanjye nkunda. Sis Gee, ndakwita urukundo nk’umukunzi wanjye, umusangirangendo wanjye w’ingenzi.

Mpere he muvandimwewanjye nkunda ..... isi yanjye yasenyutse. Ni gute nshobora kwihanganira kubura kwawe. Umunsi wa mbere wankanguye umbwira ko utwite !!! ibitotsi byanshize mu maso… Ndarira, ndarira, Imana ishimwe, nahuje amaboko yanjye dusengera hamwe. Kuki wansiganye n’impanga Imana yaguhayemo imigisha nyuma y’imyaka 10 utegereje.....Wapfuye ku munsi wa Noheri, umunsi ntazigera nibagirwa mu buzima bwanjye. Nakwemeza neza ko gutwita kwawe kwagenze neza, nta kindi wakoze usibye kuruhuka kenshi ... kubera iki? Twari dufite gahunda nyinshi z’urugendo rwawe rwo kuba umubyeyi… none urupfu rwagutwaye… Nakora iki kugira ngo nihanganire kubura k’umuvandimwe wanjye Gloria ???

Inama zawe zamfashije mu buryo bwinshi, buri gihe wahoraga hafi yanjye igihe cyose ngukeneye."


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyina wa Neymar Jr ngo yahunze kubera kujujubywa n’umukunzi we arusha imyaka...

Nyina wa Neymar Jr witwa Nadine Goncalves, yahunze iwe nyuma yo kwibasirwa...
26 January 2022 0

Ukraine:Umukecuru yagaragaye afite imbunda ya rutura atangaza ko yiteguye...

Umubyeyi ukuze yagaragaye afite imbunda nini ya sniper mu nzu ye yo muri...
26 January 2022 0

Ibyishimo byamurenze aterura nyirabuja kubera ibyo yamukoreye

Umugore w’umuzungu uba muri Nijeriya yakoze ku mutima umukozi we kugeza ubwo...
26 January 2022 0

Sobanukirwa impamvu abagore n’abagabo bakwiye kurya Watermelon...

Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni...
26 January 2022 0

Umugabo yabengeye umukobwa mu bukwe bapfuye indirimbo yasabye DJ...

Umugabo yatandukanye n’umugore we nyuma y’uko asabye indirimbo bari kwiyakira...
25 January 2022 0

Umukobwa yahishuye ukuntu umukunzi we yahaye impyiko yamuhemukiye...

Umugore yatangaje ko yajugunywe bunyamaswa n’uwahoze ari umukunzi we nyuma...
24 January 2022 0