skol
fortebet

Umugore yarumye igitsina cy’umugabo we bimuviramo urupfu

Yanditswe: Tuesday 14, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’amakimbirane y’abashakanye, umugore yarumye igitsina cy’umugabo we kugeza ubwo aguye muri koma arapfa.
Amakimbirane y’aba bombi yatumye uyu mugore afata iki gitsina cy’umugabo we aramuruma aramwica.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021, mu gace ka Darou Salam 6 gaherere muri komine Yeumbeul Nord, muri Senegal.
Umugabo wiswe A. Nd ufite imyaka 70 niwe wishwe n’umugore we A.Th. w’imyaka 30. nyuma y’amakimbirane bagiranye yahereye kuri (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’amakimbirane y’abashakanye, umugore yarumye igitsina cy’umugabo we kugeza ubwo aguye muri koma arapfa.

Amakimbirane y’aba bombi yatumye uyu mugore afata iki gitsina cy’umugabo we aramuruma aramwica.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2021, mu gace ka Darou Salam 6 gaherere muri komine Yeumbeul Nord, muri Senegal.

Umugabo wiswe A. Nd ufite imyaka 70 niwe wishwe n’umugore we A.Th. w’imyaka 30. nyuma y’amakimbirane bagiranye yahereye kuri televiziyo, yo mu cyumba cyabo.

Nk’uko amakuru abitangaza, A.Nd. uwo munsi yaraye mu rugo rw’umugore we wa kabiri.

Uyu mugabo yashatse gusinzira amasaha akuze,asaba uyu mugore kuzimya televiziyo kuko urumuri rwamubuzaga amahwemo.

Uyu mugore yigize nk’utumva,hanyuma uyu mugabo we yongera gusubiramo inshuro nyinshi aramusuzugura.

Uyu mugore yarahagurutse ngo abwira uyu mugabo we ko arazimya televiziyo n’amatara igihe abishakiye.

Iki gisubizo cyarakaje umugabo we cyane ahita amufata batangira kurwanira ku buriri.

Uyu mugabo ngo yafashe umugore we mu muhogo agerageza kumuniga hanyuma uyu nawe agerageza kwirwanaho ari nabwo yafashe imyanya y’ibanga y’umugabo we atangira kumukanda.

Uyu mugore wari warakaye ngo yarumye uyu mugabo mu gituza arangije aramanuka amuruma igitsina.

Kubera gutaka k’umugabo, abaturanyi baje biruka basanga umusaza ahumeka insigane,nyuma y’iminota mike ahita ata ubwenge. Uyu mugabo yajyanwe kwa muganga igitaraganya ariko birangira apfuye. Umugore we yahise afatwa ajya gukorwaho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa