skol

Umugore yashyinguye umugabo we mu isanduku imwe n’inzoka yamuhitanye

Yanditswe: Saturday 08, May 2021

Umugore bivugwa ko ari uwo mu gihugu cya Ghana,yafashe umwanzuro wo gushyingurana umugabo n’inzoka yamuriye agapfa mu rwego rwo kuzayohereza ngo imufashe guhangana n’abari abanzi be.

Uyu mugore bivugwa ko yizerera mu myuka mibi,yafashwe amashusho ari kumwe n’abandi bagiye gushyingura aho yafashe umwanzuro wo gushyingura n’iyi nzoka yamuriye mu isanduku imwe.

Amakuru avuga ko iyi nzoka yari yiziritse mu ijosi ry’uyu mugabo yishe ubwo abantu barimo kumusezeraho bwa nyuma hanyuma igenda bagiye gutwara umurambo mu irimbi.

Abantu bari aho bavuze ko iyi nzoka yarumye ururimi rwa nyakwigendera aribyo byamuviriyemo uru rupfu ndetse uyu mugore yemeje ko iyi nzoka nini ishyinguranwa n’uyu mugabo we.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yakundaga gukina n’inzoka cyane ariyo mpamvu iki kiyoka kinini cyamurumye ubwo yageragezaga kugishyira mu kanwa.

Mu mashusho yafashwe bari gushyingura,uyu mugore yafashe imwe mu nzoka yari yoroye ayishyira mu isanduku ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa