skol
fortebet

Umugore yategetswe kuzenguruka imihanda atwaye ku rutugu umugabo we wamufashe amuca inyuma [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wafashwe ari gusambana n’undi mugabo yategetswe gutwara umugabo we ku rutugu akamuzengurukana imihanda itandukanye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Borpadaw, mu Buhinde ku ya 3 Nyakanga 2022.
Uyu mugore yaburiwe irengero icyumweru cyose maze umugabo we na sebukwe bamushakisha hirya no hino bahangayitse.
Umugabo yahise afata icyemezo cyo gutanga itangazo ko yabuze umugore we hanyuma nibwo umuturage wamubonye yabwiye abayobozi ko uyu mugore yibanira n’undi mugabo bakundana.
Bivugwa ko (...)

Bivugwa ko uyu mugore utavuzwe amazina yakubiswe n’umugabo we,wamukuruye umusatsi kandi amukurura hasi nyuma yo kumenya ayo makuru.

Ibihano ntibyarangiriye aho kuko uyu mugore yategetswe gushyira ku rutugu umugabo we akamuzengurukana hirya no hino.

Uyu mugore yagaragaye yashyize umugabo we ku rutugu agenda mu muhanda,ashagawe n’abaturage.

Nk’uko amakuru abitangaza, ngo bivugwa ko uyu mugabo yakoze ibi kugira ngo asebye uyu mugore mu mudugudu wabo wose.

Kugeza ubu, abantu icyenda batawe muri yombi kubera iki gikorwa kigayitse ndetse umugore yoherejwe iwabo nyuma yo gukorerwa ubu bugome.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa