skol
fortebet

Umugore yateye icyuma umukunzi we amuhoye kwanga ko bakora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Vicky Ludlow, w’imyaka 37 ukomoka mu Bwongereza yakatiwe igifungo cy’imyaka 6 azira gutera icyuma umukunzi we amuhoye kwanga kumurongora.

Sponsored Ad

Uyu mugore yagiye mu kabari afata ku gasembuye karamushyushya niko kuza ategeka umukunzi we ko yamurongora arabyanga, akurayo icyuma yari afite akimutera mu gituza gusa Imana ikinga ukuboko ntiyamwica.

Ludlow yageze mu rugo rwe yabanagamo n’uyu mukunzi we amusaba ko baryamana,atangira kumukuramo imyenda ku ngufu,umusore amubera ibamba birangira uyu mugore arakaye ahita amutera icyuma mu gituza.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko uyu mugore yateye umukunzi we icyuma ubwoyageragezaga kumwiyaka kuko yashakaga ko bakora imibonano mpuzabitsina ku ngufu.

Uyu mugore yabanje kubwira uyu mukunzi we ko niyanga ko baryamana aramutera icyuma abigira imikino birangira akimuteye mu nda kubera kwanga ko batera akabariro.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko nyuma yo guterwa icyuma,uyu musore yahise ahamagara nimero ya polisi yo mu Bwongereza 999 kugira ngo imuhe ubufasha ahita yitura hasi kubera isereri.

Uyu musore yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga n’abaturanyi be bari hafi aho polisi ihita ita muri yombi uyu mugore wahanishijwe igifungo cy’imyaka 6 azira gushaka kwica umuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa