skol
fortebet

Umugore yatse gatanya kubera umugabo we umusaba ko batera akabariro inshuro nyinshi

Yanditswe: Wednesday 04, Nov 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Minute Chola,ukomoka mu gace kitwa Talayi mu karere ka Milenge muri Zambia yagiye mu nkiko gusaba gatanya kubera ko umugabo we amuzengereza amusaba ko batera akabariro inshuro nyinshi.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 42 yabwiye urukiko rwa Milenge ko atagishoboye kwihanganira ubushake bukabije bw’umugabo we bwo gutera akabariro inshuro nyinshi.

Yagize ati “Ntabwo meranye neza n’umugabo wanjye Maybin Chisala w’imyaka 45,kubera gushaka gutera akabariro mu buryo budasanzwe.”

Madamu Chola yabwiye urukiko ko aherutse kurwara uburwayi bwatumye abaganga bamusaba kugabanya gukora imibonano mpuzabitsina n’imirimo ivunanye.

Yavuze ko ubu burwayi bugaruka iyo akoze imibonano mpuzabitsina cyane gusa ngo umugabo we yamwimye agahenge ahora amusaba ko batera akabariro.

Ati “Tumaze imyaka 7 dushyingiranwe ariko umugabo wanjye ansaba ko dutera akabariro n’igihe ndi mu mihango gusa anansha inyuma kuko agirana imishyikirano idasanzwe n’abandi bagore.”

Uyu mugore yavuze ko ikigeretse kuri ibyo ari uko umugabo we ari umusinzi ndetse adatanga amafaranga yo kwita ku bana 2 babyaranye n’abandi 9 yabyaranye n’undi mugore.

Mu kwiregura,Bwana Chisala ukuriye abatetsi bo ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Milenge,yavuze ko umugore we ari umunyamagambo ndetse yamwambitse urubwa mu gace batuyemo,ku kazi aho akora no mu miryango yabo kuko ngo ibijyanye n’uko batera akabariro yabigize nk’indirimbo.

Uyu mugabo yavuze ko uyu mugore we yimutse mu cyumba bararamo gusa yifuza ko bakomeza kubana ngo kuko akimukunda.

Umucamanza yemeje ko aba bombi bagomba gutandukana ariko uyu mugore nta mperekeza agomba guhabwa kuko ngo ari umugore wa kabiri.

Bwana Chisala yasabwe gushyira ubuzima bwe ku murongo akagabanya gutekereza akabariro n’inzoga ahubwo akita ku bana be 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa