skol
fortebet

Umugore yavuze urukundo akunda abagabo babiri babana mu nzu imwe

Yanditswe: Thursday 06, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wo muri congo washakanye nabagabo babiri avuga ko abakunda cyane. Francine Jisele abana n’abagabo be bombi, Remi Murula, na Albert Jarlace.
Nk’uko byatangajwe na Afrimax English, Jisele yashakanye na Murula babyarana abana babiri. Ibintu byaje kubakomerera, bituma Murula asiga umugore we n’abana ajya gushakira ahandi.
Uyu mugabo yamaze imyaka itatu atavugana na Jisele wakomeje kwihangana aramutegereza igihe kinini.
Uyu Jarlace abonye uyu mugore ari wenyine yamusabye ko babana uyu (...)

Sponsored Ad

Umugore wo muri congo washakanye nabagabo babiri avuga ko abakunda cyane. Francine Jisele abana n’abagabo be bombi, Remi Murula, na Albert Jarlace.

Nk’uko byatangajwe na Afrimax English, Jisele yashakanye na Murula babyarana abana babiri. Ibintu byaje kubakomerera, bituma Murula asiga umugore we n’abana ajya gushakira ahandi.

Uyu mugabo yamaze imyaka itatu atavugana na Jisele wakomeje kwihangana aramutegereza igihe kinini.

Uyu Jarlace abonye uyu mugore ari wenyine yamusabye ko babana uyu abyemera, atazuyaje.

Icyakora, hashize hafi umwaka ashyingiranywe na Jarlace, Murula yaragarutse asanga umugore we yarongeye gushaka.

Yatonganye n’uyu mugabo ’mushya’ Jarlace amusaba kugenda, ariko na we yari afitanye umwana na Jisele kandi ntaho kujya yari afite.

Uyu mugore nawe yaramwinginze ngo bagumane,Murula yemera kuhaguma basangira umugore umwe.

Murula yagize ati: “Iyo bigeze mu bihe byo gutera akabariro, umwe muri twe aharira undi. Umuryango wanjye uzi ukuri kandi wangiriye inama yo gutuza kuko nataye umugore wanjye."

Ariko, ni ibintu bitoroshye kuri Jisele. Yifuza ko buri mugabo yagira inzu. Ntashaka ko babana mu cyumba kimwe ari batatu.

Ati: "Turira ku meza amwe, turara mu cyumba kimwe no ku buriri bumwe. Ndabakunda bombi. Tubanye mu mahoro mu rugo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa