skol

Umugore yabyariye mu ndenge umwana we ahita yemererwa kuzayigendamo ubuzima bwe bwose[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 12, Apr 2021

Umwana w’umuhungu , yavukanye amahirwe ubwo yavukiraga mu kirere , mu ndenge ya Boeing 737 ya sosiyete y’Indenge ya EgyptyAir.

Uyu mwana yavukiye mu nzira ubwo iyi ndege yerekezaga i Cairo ivuye i N’Djamena.

Umugore winjiye muri iyi ndege atwite inda nkuru yari hafi kuvuka , yageze mu ndege afatwa n’ibise kuburyo byahise biba ngombwa ko abyara. Urugendo rutararangira rwose.

Uyu mubyeyi yabyajwe n’abakozi bo mu ndege bafashijwe n’umunyeshuri wiga iby’ubuvuzi nawe wari mubangenzi bari bateze iyi ndege.

Indenge yahise igwa I Aswan aho uyu mubyeyi yahise ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza ya Aswan kugirango yitabweho n’abaganga ,nyuma bemeza ko we n’umwana we ko aribazima bameze neza.

Uruhinja rwavukiye mu kirere cya Sudani nkuko bitangazwa n’aba pilote bari batwaye iyi ndenge.
Ikompanyi y’indege ya EgyptAir yishimiye cyane kuba uyu mwna yavukiye mu ndege yabo bamwemerera ubufasha butandukanye hamwe n’umubyeyi we.

Uyu mwana yemerewe kugenda ku buntu mu ngendo zose azakora yifashishije indege za EgyptAir ubuzima bwe bwose afite ku Isi.

Uyu mugore n’umwana we wavutse bazaguma mu bitaro kugira ngo bavurwe nyuma yo kubyara, mu gihe indege yo yongeye guhaguruka i Aswan yerekeza i Cairo.

Refe:It’s a boy: Chadian gives birth aboard EgyptAir flight. (2021). Retrieved 12 April 2021, from https://www.egypttoday.com/Article/1/100622/It-s-a-boy-Chadian-gives-birth-aboard-EgyptAir-flight

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa