skol
fortebet

Umugore yidoze umunwa mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Putin

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore w’Umurusiya yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukora imyigaragambyo itemewe nyuma yo kudoda umunwa we mu rwego rwo kwamagana igitero cy’Uburusiya muri Ukraine.
Uyu mugore witwa Nadezhda Sayfutdinova, umurwanashyaka uri mu kigero cy’imyaka 30, yadoze umunwa we akoresheje indodo,mbere yo kujya mu mihanda yo mu mujyi mu myigaragambyo ye wenyine.
Yari afashe icyapa cyanditseho ngo: "Ntushobora guceceka !!! Ntushobora guceceka !!! Igiciro ni imitimanama yacu. Intambara ntabwo (...)

Sponsored Ad

Umugore w’Umurusiya yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukora imyigaragambyo itemewe nyuma yo kudoda umunwa we mu rwego rwo kwamagana igitero cy’Uburusiya muri Ukraine.

Uyu mugore witwa Nadezhda Sayfutdinova, umurwanashyaka uri mu kigero cy’imyaka 30, yadoze umunwa we akoresheje indodo,mbere yo kujya mu mihanda yo mu mujyi mu myigaragambyo ye wenyine.

Yari afashe icyapa cyanditseho ngo: "Ntushobora guceceka !!! Ntushobora guceceka !!! Igiciro ni imitimanama yacu. Intambara ntabwo ari amahoro !!! Ubwigenge ntabwo ari ubucakara !!! Ubujiji ntabwo ari imbaraga !!! "

Uyu mugore yamaganye umwanzuro wa Putin wo gushora abantu mu ntambara ya Ukraine.

Nyuma yaje gufatwa n’abapolisi mu mujyi wa Yekaterinburg mu burasirazuba, bakoresheje imbaraga zikomeye mu guca indodo zari zimudoze umunwa ndetse ngo yajyanwe gufungirwa mu kigo cy’indwara zo mu mutwe.

Madamu Sayfutdinova yagize amahirwe ntiyajyanwa muri gereza ariko biteganijwe ko akurikiranwaho icyaha cyo gutesha agaciro ingabo z’Uburusiya.

Yabwiye abahagarariye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu OVD-Info ati: "Mu byukuri umunwa wanjye wadodeshejwe urushinge n’umugozi.

Hahamagawe imbangukiragutabara kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo isuzume ibyangiritse kandi ikate indodo.

Ninjye ubwanjye widoze umunwa.

Uyu mugore yabanje kujyanwa ku ivuriro ry’ihungabana, hanyuma ajyanwa ku ivuriro ry’indwara zo mu mutwe No.3.

Umwunganizi we Fedor Akchermyshev na OVD-Info basabye inkunga y’abaturage kugira ngo arekurwe kuko ifungwa rye ridakurikije amategeko.

Madamu Sayfutdinova yagize ati: "Polisi ntabwo yangiriye nabi, ariko bahamagaye itsinda ry’abavuzi b’indwara zo mu mutwe, ryakoresheje imbaraga zikomeye… Nanze kugenda."

Yavuze ko ibyo yakorewe ari nk’ibihano "uburwayi bwo mu mutwe",ati"Byari biteye ubwoba."

Yarekuwe nyuma y’ubusabe bw’abaturage, yongeraho ati: "Ndashimira cyane abantu bagerageje kumfasha no guhamagara k ivuriro basaba ko ndekurwa."

Ntabwo havizwe igihe uyu mugore yakoreye iyi myigaragambyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa