Umugore yiyemeje kubana mu nzu imwe n’abasore babiri bahoze bamutereta [AMAFOTO]
Yanditswe: Friday 29, Mar 2019
Umukobwa witwa Ali Jones w’imyaka 29 usanzwe ashushanya ku mibiri y’abantu yatunguye benshi kubera umwanzuro yafashe wo kubana mu nzu imwe n’abagabo babiri bigeze kumutereta nyuma bakaza gutandukana.
Uyu mukobwa yemeye kubana n’aba bagabo babiri Damien Grundy w’imyaka 30 na Matty Ruchton w’imyaka 26 ubwo bahuriraga mu kabari,akababwira ko bose abakunda.
Uyu mukobwa ukomoka muri Afurika y’Epfo yemeye kubana n’aba bagabo be uko ari babiri,biyemeza kumufasha kurera abana 2 afite.
Uyu mugore yabanje kubana na Damien muri 2013 babyarana abana 2,nyuma baza gutandukana yibanira na Matty Ruchton nawe baza gutandukana mu gihe gito.
Aba bagabo babiri bahuriye mu rugendo baba inshuti,uyu mugore wari waragiye gutemberera I burayi aza guhura nabo nyuma agarutse muri Afurika y’Epfo.
Ijoro rimwe aba bagabo bombi batumiye uyu mugore basangira inzoga nibwo ngo bemeranyije kubana mu nzu imwe ari 3 ndetse ngo biyemeje gusangira byose birimo no gutera akabariro.
Uyu mugore yabwiye abanyamakuru ko aba bagabo bafite ibyo batandukaniyeho ndetse imico ya buri umwe aba ayikeneye ariyo mpamvu yishimira kubana nabo bombi.
Ibitekerezo
Aya ni amahano yo mu minsi y’imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.