skol
Kigali

Umuhanuzi yasambanyije umugore ufite inda y’amezi 8 amubeshye ko agiye kumwirukanira imyuka mibi

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 November 2021

Polisi yo muri leta ya Ondo muri Nijeriya yataye muri yombi umuhanuzi witwa Festus James azira gufata ku ngufu umugore wari utwite inda y’amezi umunani mu mudugudu wa Agbabu mu gace ka Odigbo.

Mu kwerekana ukekwaho icyaha imbere y’abanyamakuru, umuvugizi w’igipolisi cya leta, Funmi Odunlami, yatangaje ko uyu muhanuzi wavuye mu wundi mujyi kubera igiterane cy’iminsi itatu, ngo yaba yarasambanyije ku gahato uyu mugore w’imyaka 22 yitwaje agakiza.

Polisi yagize iti“Ku ya 13 Ugushyingo 2021, ’Festus James’ wo muri Ibadan muri Leta ya Oyo yagiye mu mudugudu wa Agbabu anyuze muri Ore, avuga ko ari umuhanuzi kandi ko Umwuka Wera yamutegetse ’’gukora amasegesho y’iminsi 3."

Bukeye, uyu muhanuzi yavuze ko afite iyerekwa ku mukobwa w’imyaka 22 wari utwite inda y’amezi 8 wari aho, amubwira kumutegereza kugeza nyuma ya porogaramu.

Yajyanye uyu mugore utwite muri kimwe mu byumba byo gusengeramo yitwaje ko agiye kumukuramo umwuka mubi maze aryamana na we.

Abajijwe kuri iki cyaha,uyu muhanuzi yemeye ko yaryamanye n’uyu mugore. Ati"Sinzi ibyambayeho bituma nkora ibikorwa bitubaha Imana." Umuvugizi wa polisi yavuze ko ukekwaho icyaha azashyikirizwa ubutabera vuba bishoboka.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gicwa

    Amadini ya satani

    1 week ago

Inzindi nkuru

Ihindagurika ry’ikirere ririmo guteza gatanya mu nyoni za albatross –...

Iyo umubano hagati y’abashakanye urangiye, bishobora guterwa n’uko ikibatsi...
28 November 2021 0

Umugore yashyingiranwe n’inka afata nk’umugabo we wapfuye akayizukiramo

Umugore yashakanye n’inka nyuma yo kumusoma bigatuma yizera ko iyi nyamaswa...
28 November 2021 0

Umugore yiyemeje kwishyurira byose umugabo wakwemera ko bashyingiranwa mu...

Umugore uvuga ko yagurishije roho ye kwa satani, yavuze ko arimo gushaka...
27 November 2021 0

Wa mugore wabyaye abana 44 yahawe inkunga n’umugiraneza

Umugore wo muri Uganda w’imyaka 40 wibarutse abana 44 ku mugabo umwe,yahuye...
27 November 2021 0

Umupolisi yapfuye urupfu rw’amayobera ubwo yashakaga guca inyuma umugore...

Amakuru yaturutse muri Zimbabwe yavuze ko umupolisi wari usanzwe afite...
27 November 2021 0

Umusaza yajyanwe mu rukiko ashinjwa gusambanya ihene y’abandi...

Umusaza witwa Shaari Hasan w’imyaka 60 arashinjwa gusambanya ihene y’abandi...
26 November 2021 0