skol
fortebet

Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima n’abagize umuryango we bamushinja ubwicanyi

Yanditswe: Wednesday 20, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanuzikazi witwa Utang Edet Effiong, yashyinguwe ari muzima n’abagize umuryango we bari barakaye bamushinja gukora ibikorwa by’ ubupfumu.
Utang Edet, yari afite itorero mu mujyi yavukiyemo wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nijeriya.
Yashinjwaga gutanga umuryango we mu bapfumu mu rwego rwo gushaka amafaranga kandi ngo mbere yo gushyingurwa ari muzima,biravugwa ko yaba yarishe abantu batanu bo mu muryango we.
Umwe mu bagize umuryangowe utuye ahitwa Ikot Edem Odo (...)

Sponsored Ad

Umuhanuzikazi witwa Utang Edet Effiong, yashyinguwe ari muzima n’abagize umuryango we bari barakaye bamushinja gukora ibikorwa by’ ubupfumu.

Utang Edet, yari afite itorero mu mujyi yavukiyemo wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nijeriya.

Yashinjwaga gutanga umuryango we mu bapfumu mu rwego rwo gushaka amafaranga kandi ngo mbere yo gushyingurwa ari muzima,biravugwa ko yaba yarishe abantu batanu bo mu muryango we.

Umwe mu bagize umuryangowe utuye ahitwa Ikot Edem Odo yavuze ko impfu z’amayobera zagiye zibaho mu muryango nta muntu uzi icyateye urupfu kugeza hapfuye uwitwa Joseph Edet Offiong.

Banzuye ko bagomba kugira icyo bakora mbere yuko urupfu rutunguranye rutwara umuryango wose.

Nk’uko uyu munyamuryango abitangaza, ngo uyu muryango warateranye maze ufata umwanzuro ko hagomba kubaho imyanzuro imwe ku byateye impfu za bamwe muri bo maze bahitamo kohereza umuntu i Anang muri leta ya Akwa Ibom kugira ngo ajye kuraguza. Aba ngo basanze uyu muhanuzikazi ari we nyirabayazana w’ubwo bwicanyi

Abavandimwe b’uwo muhanuzikazi baravuze bati: “Ubwo umuryango wamenyaga ko ari we nyirabayazana w’ubwo bwicanyi,wahamagaje inama y’igitaraganya kandi nawe asabwa kwitaba kugira ngo asobanure uruhare rwe, ariko yanze kwitabira ubutumire yiregura avuga ko ahugiye mu bikorwa by’torero."

Uku gusiba kwarakaje cyane abagize umuryango we bahita banzura ko ariwe uri inyuma y’izi mpfu z’abagize umuryango we.

Umuryango ntiwahise umenya icyo gukorera uyu muhanuzikazi,Edet Offiong. Umuvandimwe w’impanga wa Joseph Edet Offiong wapfuye, ntiyashoboye kwihanganira akababaro n’ububabare bwo kubura murumuna we.

Ahagana mu ma saa mbiri z’uwo mugoroba, Edet Edet Offiong yajyanye na Nsikak Emmanuel Tom, Ekpo Archibong Ekpo na Edet Etim kureba uriya muhanuzikazi.

Ageze mu rugo Edet Edet Offiong yahamagaye uyu mushiki we amusaba ngo asohoke. Ariko, abajije icyo akora iwe muri iryo nijoro, abahungu baramubwira ngo ceceka usohoke. Amaze gusohoka, baramukubise barangije bamujyana mu gihuru bamushyingura ari muzima.

Amakuru amaze kumenyekana,abapolisi bahise bata muri yombi abantu batanu bakekwaho ubwo bwicanyi. Polisi yahise ijya kubafungira ku cyicaro gikuru cyayo cya Diamond Hill, Calabar. Abakekwaho icyaha bazaburanishwa mu rukiko nibimara gukorwa iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa