skol
fortebet

Umuhanzi Lava Lava ubarizwa muri Wasafi kwa Diamond yasebejwe n’umukunzi we kuri Radiyo bose babyumva[Video]

Yanditswe: Tuesday 06, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Lava Lava ni umwe mubahanzi bamaze kwamamara muri Tanzania, uyu musore akaba afashwa na Diamond Platnumz ari nawe wamuzamuye abinyujije mu nzu ye itunganya ikanamenyekanisha muzika ya Wasafi.

Sponsored Ad

Lava Lava uri mubagezweho mu ndirimbo z’urukundo, yasebeye kuri Radio ubwo yajyaga gutungura umukunzi we bari bamaze igihe bashwanye.
Uyu musore usanzwe akundana n’umukobwa witwa Lulu Diva bamaranye imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo, bivugwako hari hashize ibyumweru 2 umukobwa afashe umwanzuro ko batandukana.

Lulu yafashe umwanzuro wo gutandukana na Lava Lava, umuhungu ntiyabyishimira ndetse byaramubabaje cyane bigera naho abigaragariza kumbuga nkoranyambaga ze ashaka kwerekanako atabasha kubaho mu rukundo uyu mukobwa adahari.

Uyu musore nyuma yo kubonako inzira zose yaciyemo asaba imbabazi zanze nibwo yigiriye inama yo gutungura uyu mukunzi we, ubwo yari yatumiwe mukiganiro kuri Radio ya Wasafi FM, Lava Lava yaje yitwaje indabo yinjira aho uyu mukunzi we yari ari gutangira ikiganiro, afite indabo mu ntoki agerageza gupfukama asaba imbabazi ndetse byumvika no kuri iyi Radio, umukobwa yarakomeje aratsemba, ahakanira uyu musore kugeza naho ahagurutse aragenda, abanyamakuru bamufashije kwinginga nabyo biranga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa