skol
fortebet

Umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana yambitse impeta umugore w’imyaka 50 amusaba ku mubera umugore[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, May 2021

Sponsored Ad

Guardian Angel n’umwe mubahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cya Kenya ,yatunguye abantu yambika impeta umugore w’imyaka 50 ,amusaba kuzamubera umugore we bakabana akaramata..

Sponsored Ad

Guardian Angel avuga ko bamaze imyaka 3 bari mumunyenga w’urukundo na Esther Musila , bakaba bahamya ko amagambo y’ababaca intege bayitaho kuva batangira gukundana .

Kuwa 25 Gicurasi 2021 , nibwo uyu musore yafashe umwanzuro yambika impeta ya fiyansaye Esther Musila,ubwo yuzuzaga imyaka 50 y’amavuko, avugako yamubereye uw’umugisha mugihe cyose bamaze bakundana.

Mu magambo yuje urukundo Guardian yifurije isabukuru yamavuko mukunzi we Esther

Agira ati”Nari ubusa,waranyujuje.ntabwo nari nuzuye,.. winjiye mubuzima bwanjye mugihe ibintu byinshi byari byasenyutse ariko mu gihe gito umaze mubuzima bwanjye wahinduye byose uzana ubuzima bushya bwiza.kuva umunsi wambere nkukunda naranyuzwe niwowe Imana yangeneye .Nishimiye ko naguhisemo . watumye nemera ko hariho urukundo nyarwo.Biratangaje uburyo unkunnda.”

Uyu mugore asanzwe afite abana batatu ariko akaba ntamugabo yagiraga, ubwo bamwambikaga impeta yamaze nk’iminota 30 byamurenze ari gusuka amarira y’ibyishimo ,gusa byaje kurangira ateze ikiganza yemera ko umukunzi we amwambika impeta yari yamuteguriye.




Ibitekerezo

  • umuntu uririmba indirimbo zihimbaza Imana agira bene iyo misatsi reke reka nta Mana azi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa