skol
fortebet

Umuhanzikazi yifotoreje ku rwibutso rw’abasirikare baguye mu ntambara ya mbere y’isi yambaye ubusa hejuru [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 07, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi witwa Lauren Henson ukomoka mu Bwongereza yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze amafoto yifotoreje ku rwibutso rw’abasirikare baguye mu ntambara ya mbere y’isi, yambaye ubusa hejuru.

Sponsored Ad

Uyu mugore waciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga aho benshi mu bamukurikirana bamututse kubera kubahuka ingabo z’Abongereza zaguye ku rugamba akifotoza yambaye ubusa hejuru.

Uyu Lauren Henson yifotoreje ku ibuye ryanditseho amazina y’izi ngabo yambaye ubusa hejuru afashe amabere ye byatumye benshi basaba leta kumufunga kuko yatesheje agaciro ibyo izi ngabo zakoreye igihugu.

Umwe mu bafana yanditse agira ati “Biragaragara ko udaha agaciro abasirikare b’intwari batakaje ubuzima bwabo barinda igihugu.”

Lauren Henson yasubije abamwibasiye ko ari umukobwa ukurura abagabo ndetse yifuzaga kwereka abantu bose uwo ariwe imbere y’abasirikare b’intwari.

Yagize ati “Ndi umuntu ukurura abagabo kandi ukunda imibonano mpuzabitsina.Aya mafoto nayashyize hanze kugira ngo nereke abantu uwo ndiwe ndetse ndwanire ubwigenge bwanjye nkuko aba basirikare nabo baburwaniye kugeza bahasize ubuzima.”

Lauren Henson yavuze ko ba sekuru bahoze ari abasirikare b’Ubwongereza ndetse ibyo yakoze ntabwo kwari ugusugura izi ngabo zaguye mu ntambara ya mbere y’isi nkuko abafana bamwibasiriye babimushinja.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa