skol
fortebet

Umuhungu n’umukobwa bakubitiwe ku karubanda bazira kugaragara mu mashusho basambana

Yanditswe: Thursday 02, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa n’umuhungu bagaragaye mu mashusho y’urukozasoni yagiye ku mbuga nkoranyambaga batawe muri yombi n’abaturage bakubitirwa mu ruhame ahitwa Wa, mu majyaruguru ya Ghana.
Ku wa kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2022, nibwo aba baturage bakoze urugendo bajyana aba bantu ku ngoro ya Wa Naa maze babakubitira ku karubanda.
Amashusho y’ibyabaye, ku wa kabiri nyuma ya saa sita, yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu mukobwa n’umuhungu bari bagaragaye basambana muri videwo yagiye hanze ku wa 29 (...)

Sponsored Ad

Umukobwa n’umuhungu bagaragaye mu mashusho y’urukozasoni yagiye ku mbuga nkoranyambaga batawe muri yombi n’abaturage bakubitirwa mu ruhame ahitwa Wa, mu majyaruguru ya Ghana.

Ku wa kabiri tariki ya 31 Gicurasi 2022, nibwo aba baturage bakoze urugendo bajyana aba bantu ku ngoro ya Wa Naa maze babakubitira ku karubanda.

Amashusho y’ibyabaye, ku wa kabiri nyuma ya saa sita, yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa n’umuhungu bari bagaragaye basambana muri videwo yagiye hanze ku wa 29 Gicurasi [Ku cyumweru].

Ibi ntibyakiriwe neza n’urubyiruko ruziranye n’aba bombi, bahita babafata ku wa kabiri, babahambira ku giti imbere y’ingoro ya Wa Naa (umwami) barabakubita karahava.

Hari indi videwo nk’iyi yari yagiye hanze mbere,aho undi mukobwa ukiri muto yagaragaye atangaza ko ari umusambanyi kandi akunda gutera akabariro cyane.

Iki kibazo cyagejejwe ku basaza bo muri aka gace ka Wa maze bahitamo ko igihe cyose bahuye n’amwe muri ayo mashusho bagomba gushakisha abantu bayarimo bakabazana ku basaza kuko Islamu yanga ibikorwa nk’ibi.

Impamvu yatumye aba bombi bakubitirwa ku karubanda ari uko aba baturage bashaka kubuza abandi bakobwa n’abahungu bato kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi i Wa, nk’uko amakuru abitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa