skol
fortebet

Umuhungu n’umukobwa basambaniye mu nzu ibamo ATM babuza abantu kubikuza amafaranga yabo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Colombia hafatiwe amashusho yaciye ibintu y’umuhungu n’umukobwa basambaniye mu cyumba kibamo imashini ya ATM,babuza abakiliya ba Banki kubikuza amafaranga ndetse bica gahunda zabo.

Uyu muhungu n’umukobwa binjiye muri iki cyumba bagiye kubikuza amafaranga,bagezemo batangira gukorakorana birangira basambaniyemo,babuza abantu kubikuza amafaranga yabo kuko bategereje kugeza barangije,abandi bajya ku bindi byuma.

Muri aya mashusho,uyu muhungu n’umukobwa bakoze imibonano mpuzabitsina baryamye hasi ndetse bagaragaye bambaye ubusa igice cyo hasi.

Nubwo agace nyirizina ubu busambanyi bwabereyemo katamenyekanye,muri aya mashusho hagaragaye ikirango cya Banki ikomeye ya Santander ikorera muri Espagne no mu bindi bihugu bikoresha icyespanyole.

Uwafashe aya mashusho,yumvikanye ari kuburira uyu mugabo n’umugore ko abantu bashaka gukoresha ATM bagiye guhamagara polisi ikabafunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa