skol
fortebet

Umuhungu n’umukobwa batarahura na rimwe basezeraniye kuri Zoom

Yanditswe: Tuesday 16, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Ayse w’imyaka 26 na Darrin w’imyaka 24 batangiye gukundana bataziranye mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.Amakuru avuga ko bahuriye mu itsinda rya Facebook ryakozwe kugira ngo rihuze impanga ku isi none byarangiye babanye nubwo na nubu batarahura.
Ayse yatangiye kuvugana na Kenda, umukecuru w’imyaka 56, wamenyesheje umuhungu we Darrin. Yavuze ko bafite imyaka ingana kandi ko yifuza kuganira n’umuntu ukomoka mu Bwongereza kuko we yari atuye i Detroit, muri Leta ya Michigan, muri (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Ayse w’imyaka 26 na Darrin w’imyaka 24 batangiye gukundana bataziranye mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.Amakuru avuga ko bahuriye mu itsinda rya Facebook ryakozwe kugira ngo rihuze impanga ku isi none byarangiye babanye nubwo na nubu batarahura.

Ayse yatangiye kuvugana na Kenda, umukecuru w’imyaka 56, wamenyesheje umuhungu we Darrin. Yavuze ko bafite imyaka ingana kandi ko yifuza kuganira n’umuntu ukomoka mu Bwongereza kuko we yari atuye i Detroit, muri Leta ya Michigan, muri Amerika.

Bombi rero batangiye kuganira nk’inshuti muri Nyakanga 2020, ariko bahita bakundana cyane kuko bavuganaga kuri telefone buri joro.

Ikinyuranyo cy’amasaha atanu hagati y’ibihugu byabo ntabwo ryabahagaritse, kuko bahise bahinduka couple yemewe.

Ayse yatangiye gutegura urugendo rwo muri Amerika guhura n’umukunzi we bwa mbere muri Nyakanga, ariko kubuzwa kw’ingendo muri Amerika byatumye ibyo bidashoboka.

Aba bakundanye rero bakomeje kujya bavugana buri ijoro ndetse buri cyumweru bavuganaga bakoresheje videwo bigera ubwo ibintu byabo biryoha batangira guteganya gusohokana no gutungurana

Ku ya 21 Gicurasi 2021, Darrin yasabye Ayse ko bashyingiranwa.

Kubera kubura uko bahura igihe kirekire, aba bahisemo gushyingiranwa bifashishije Zoom, mu birori byemewe n’amategeko byabereye muri Utah, muri Amerika.

Ku ya 19 Kanama uyu mwaka, Ayse na Darrin babaye umugabo n’umugore,inshuti n’umuryango wabo muto bitabiriye gusezerana kwabo kuri videwo.

Amezi ashize nyuma yubukwe bwabo, ntibarahura imbonankubone. Baganira inshuro nyinshi buri munsi mu gihe bategereje ko viza ya Ayse yemerwa.

Ayse, umudamu ukora isuku ukomoka i Lancaster, yagize ati: “Sinigeze ntekereza ko ibi bizambaho ​​mu myaka miliyoni. Ntabwo natekerezaga ko hari umuntu witeguye kuntegereza kuko twatangiye kuvugana umwaka ushize. Ariko twarashakanye kandi byose byemewe n’amategeko.

Ntabwo nshobora kubyemera. Byari bigoye rwose kutabasha guhura ariko bizadutera imbaraga kuko twagombaga kubinyuramo byose kugira ngo tubane. Turakundana rwose. "


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa