skol
fortebet

Umuhungu w’imyaka 14 yategetswe gushyingiranwa n’umukobwa w’imyaka 15 nyuma yo kumutera inda [Amafoto]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 24, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Abana bato babiri bakomoka muri Nigeria baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yabo bari gushyingiranywa ku ngufu nyuma y’aho umuhungu w’imyaka 14 yateye inda umukobwa w’imyaka 15.

Nyuma y’aho uyu mwana w’umuhungu akubaganiye agatera inda uyu mukobwa umurusha umwaka umwe,ababyeyi b’umukobwa bararakaye cyane niko gutegeka ko bashyingiranwa ku ngufu.

Amashusho yagiye hanze,yagaragaje uyu mukobwa asa nk’utwite inda y’imvutsi aho se yamushyikirizaga uyu mwana w’umuhungu akamubwira ko akwiriye kwitwara neza kuko batakiri kumwe.

Ubu bukwe bwababaje abantu benshi kuko ababyeyi b’aba bana basanzwe ari abahinzi bashyingiye aba bana kandi bakiri bato ndetse bakeneye gukomeza kwiga.

Bamwe baribaza ukuntu abana bombi bari bakigaburirwa umwe azagaburira undi bikabayobera niko gusaba Leta ko yagira icyo ikora bagasubizwa mu ishuli.

Ibitekerezo

  • Aka ni akumiro!!! Ntabwo ari byiza gushyingira abana bangana gutya.Ari wowe bibayeho wakora iki?Ari umukobwa cyangwa umuhungu wange,nafata umwana uvutse nkamurera.Noneho nkigisha neza umwana wange Bible,akamenya amahame y’Imana.Akazakura azi neza ko Imana itubuza gusambana.Aramutse anyumviye,yasaba imbabazi imbabazi ikamubabarira.

    None karinze kamenya gutera inda kadakuze?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa