skol
fortebet

Umuhungu wa Perezida Buhari yahaye impano zihenze cyane abitabiriye ubukwe bwe bose

Yanditswe: Friday 27, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu wa Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari witwa Yusuf Buhari yakoze agashya mu bukwe bwe bwitabiriwe n’abantu baje mu ndege zirenga 50 aho buri wese yamuhaye telefoni igezweho ya iPhone 12 pro max.

Sponsored Ad

Biratangaje kwitabira ubukwe witeguye gutanga impano ariko abageni akaba aribo bakwihera impano ihenze cyane ya telefoni ihenze cyane.

Ibinyamakuru byo muri Nigeria nibyo byatangaje aya makuru ko uyu Yusuf Buhari uherutse kurushinga n’umukunzi we witwa Zahra usanzwe ari umwana w’umuyobozi mukuru mu idini ry’abayisilamu muri Nigeria.

Uretse izi iPhone 12 pro max ngo hari n’izindi mpano zatanzwe n’aba bageni bigaragara ko batunze akayabo.

Izi mpano zahawe abarimo Perezida Buhari n’umugore we Aisha Buhari na Visi Perezida Yemi Osinbajo.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuwa Gatanu ushize,bubera mu ngoro ya Perezida wa Nigeria ndetse byageze nyuma berekeza ahitwa Bichi, muri leta ya Kano.

Amakuru avuga ko impano zose aba bageni bahaye abitabiriye ubukwe bwabo zifite agaciro k’asaga miliyoni imwe n’ibihumbi 400 z’amadolari.

Ibinyamakuru byo muri Nigeria bivuga ko ubu bukwe bwari igitangaza kuko abaherwe bo muri Nigeria n’ahandi babwitabiriye bari mu ndege zihariye zuzura ikibuga cy’indege cya Kano.

Aba bageni bombi bahuriye muri University of Surrey yo muri UK.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa