Umuhungu wavukanye umurizo mu mugongo yatangaje benshi [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018
Umuhungu w’imyaka 13 witwa Sohail Shah ukomoka mu Buhindi wavukanye umurizo umeze nk’umusatsi,yatunguye benshi babonye amafoto ye hirya no hino.
Uyu mwana w’umuhungu yatangarije abanyamakuru ko uyu musatsi muremure wameze mu mugongo we ukaba nk’umurizo ntacyo umutwaye kuko yishimira uko yaremwe.
Uyu musatsi w’uyu musore benshi bakomeje kwita umurizo,wagiye ukura uko nawe yagendag akura none kuri ubu umaze kuba muremure ndetse byitezwe ko uzakura kurushaho.
Uyu murizo w’uyu mwana wamuhaye igikundiro kidasanzwe mu gace atuyemo kuko abana bato bahora bamuzanira imbuto zitandukanye mu rwego rwo kugira ngo bawurebe.
Nubwo mu bice bitandukanye by’isi umuntu uremwe bitandukanye n’abandi usanga yahawe akato,uyu muhungu ku ishuli yigaho arakunzwe ndetse abarimu bamufata neza cyane byatumye uyu muhungu atangaza ko uyu murizo we umushimisha ndetse nta gahunda afite yo kuwukata.
Abagize umuryango w’uyu mwana bavuga ko uyu murizo uyu mwana yavukanye ari impano y’Imana ndetse nta pfunwe bagira kubera umwana wabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *