skol
fortebet

Umujura yafashwe nyuma yo gucukura kiliziya akiba amaturo na telefoni

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

Umusore witwa Agyasuo yafashwe ari gusohoka mu kiliziya cy’abagatolika nyuma yo kucyinjiramo amaze kugicukura kugira ngo yibe amaturo yarimo ndetse na telefoni.

Sponsored Ad

Uyu musore yacukuye iki kiliziya giherereye ahitwa Techimantia mu ntara ya Tano South muri Ghana,apakira amaturo yari yashyizwemo ndetse ngo yanafatanwe na telefoni zari zasizwemo n’abantu.

Uyu musore yabomoye iki kiliziya mu gice kitari gicunzwe arangije ahita yinjira niko gutangira kwiba.

Ibyago by’uyu musore nuko abagatolika bari hafi aho babonye uyu mwobo bahitamo kumugota no gutegereza ko asohoka.

Nk’umujura yahise yinjira mu kiliziya akusanya amaturo yose yarimo ndetse na telefoni zari zashyizwemo n’abayoboke b’iri dini arangije arasohoka.

Uyu mugabo yabonye ushinzwe umutekano afunguye urugi niko kwirukankira kuri uyu mwobo yari yacukuye,asanga abantu benshi bamuteze niko guhita bamufata.

Yahise yamburwa ibyo yari yibye byose ndetse ahita atangira guhatwa ibibazo kuri ubu bujura bwe.

Uyu mujura ngo yafatanwe amatelefoni menshi,mudasobwa n’ibindi bikoresho bitandukanye yari yibye mu kiliziya.

Ibitekerezo

  • Ntawiba mu Kiliziya ngo bimigwe amahoro nyabuneka ntihakagire ubigerageza rwose. Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa