skol
fortebet

Umujura yagiye kwiba mu rusengero abuze icyo atwara asiga ibaruwa isaba imbabazi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Umujura ukomoka ahitwa Nyandarua mu gihugu cya Kenya, yakoze agashya ubwo yasigaga ibaruwa isaba imbabazi mu rusengero yatoboye agiye kwibamo amaturo,agasanga nta kintu kirimo.

Uyu mujura waciye ibintu hirya no hino mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga,yatoboye uru rusengero rukikijwe n’amabati agiye kwiba amaturo,agezemo ararumanga, niko kwicara yandika ibaruwa isaba imbabazi abayoboke b’iri dini rya gikiristo.

Yagize ati “Bakirisitu bagenzi banjye,Mbere na mbere igitondo cyiza.Noherejwe hano n’umwe muri bagenzi banyu b’abakiristu ambwira ko amaturo yose mwatanze arimo imbere ariko nsanze nta kintu kirimo.Imana ibahe umugisha mwese kandi munsengere.”

Uyu mujura yahise asinya arangije yandika hasi ati “Ibaruwa iturutse ku muntu watoboye urusengero.

Ibaruwa yanditswe n’umujura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa