skol
fortebet

Umujura yakoze agashya nyuma yo kwiba amangazine abiri akayeza

author-image

Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO
Kuwa: Tuesday 30, May 2023

 Umujura yakoze agashya nyuma yo kwiba amangazine abiri akayeza

Sponsored Ad

skol

Umugabo ushinjwa ubujura yatawe muri yombi ndetse anagezwa imbere y’urukiko ashinjwa kwiba amaduka abiri hanyuma ibyo yibye akabitwara akajya kubicuruza mu kandi gace,
Uyu mugabo ushinjwa ubujura witwa Trustme Kauzani ngo yibye amaduka abiri yo mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe,hanyuma ahita ajya gufungura iduka ahitwa Gweru ahita atangira gucuruza ibyo yibye.
Uyu ngo yakurikiranwe na polisi yari yamenye amakuru,iza kumusanga aho yari yimukiye imufatana igihanga.
Uyu ngo yashatse (…)

Uyu ngo yashatse kwiruka ngo adafungwa, ariko polisi imurasa amaguru yitura hasi arafatwa.

Uyu hamwe n’uwo bafatanyije witwa Alvin bibye iduka ryitwa Classic Pose Boutique i Harare kuwa 19 Ukuboza umwaka ushize.

Ababombi ngo bateye abashinzwe umutekano kuri aya maduka bitwaje imbunda z’inkorano hanyuma biba iduka rya Classic Pose Boutique ryarimo imyenda ifite agaciro ka US$23 000. Bahise bayipakira yose mu modoka barahunga.

Bwana Kauzani n’undi witwa Gainmore Gamunorwa nabwo ngo bahise bajya mu rindi duka biba imyenda ifite agaciro ka US$11 317.

Uyu yavuze ko yibye iyi myenda ahitamo nawe kuyicuruza kugira ngo abone inyungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa