skol
fortebet

Umujura yibye imodoka arangije ayigongesha ba nyirayo bari bamukurikiye araburira [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Apr 2021

Sponsored Ad

Umujura w’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover yakoze amahano agonga ba nyirayo araburira ubwo bari bakamejeje bari kumuhiga bakoresheje akuma gakurikirana aho ikintu kiri.

Sponsored Ad

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bashyize hanze ifoto igaragaza uko uyu mujura yagonze ba nyiri iyi modoka akaburira aho bavuze koi bi byabereye ahitwa Brigadier Hill I Enfield mu Bwongereza ku munsi w’ejo.

Amafoto yashyizwe hanze yagaragaje imodoka ya Volkswagen Golf GTI iri hasi yuriwe na Range Rover yari itwawe n’uyu mujura nyuma yo kuyiba.

Abatangabuhamya bavuze ko iyi Volkswagen Golf GTI n’iyi Range Rover zombi ari iz’umuryango umwe ariko zagonganye bitewe n’uyu mujura.

Bavuze ko nyiri izi modoka yasanze Range Rover bayibye niko guhita afata iyi Volkswagen Golf GTI ye akurikira uyu mujura cyane ko iyi modoka yibwe yari ifite akarango k’amerekezo yahoo iri.

Ubwo uyu nyiri imodoka yari asatiriye uyu mujura,yahise amwurira kubera ubwoba bw’uko yari akurikiwe kandi na polisi.

Uyu mujura abonye aya mahano,yahise ata iyi modoka ariruka agana mu mirima yo mu misozi gusa yaje gufatwa arafungwa.

Abatuye muri ako gace banditse ku mbuga nkoranyambaga baburira bagenzi babo kuri ubu bujura bw’imodoka ngo bukomeje gufata indi ntera iwabo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa