Umukecuru n’umusaza barokotse by’igitangaza ubwo imodoka barimo yahanukaga ku musozi
Yanditswe: Wednesday 17, Mar 2021
Umukecuru n’umusaza bari mu modoka imwe bakoze impanuka y’imodoka ubwo imodoka yabo yahanukaga ku kiraro igwa ishinze igice cy’imbere ariko ikomeza guhagarara aho yaguye mu majyepfo ya Idaho muri US.
Iyi modoka ya 2004 Ford F-350 yatabawe igiye kubirinduka ku musozi wa metero 30 z’uburebure aba bantu bageze mu za bukuru batarahasiga ubuzima cyane ko yakuruwe n’indi mashini habura gato ngo yibirindure.
Polisi y’ahitwa Idaho yavuze ko iyi mpanuka yabaye kuwa Mbere saa 2.45pm ndetse ngo babonye aba bantu bafashwe muri iyi mpanuka kuri Malad Gorge.
Aba bayobozi bavuze ko umushoferi yari afite imyaka 67 mu gihe umugore bari kumwe yari afite imyaka 64 bose bakomoka ahitwa Garden City. Amazina yabo ntiyatangajwe.
Aba bombi bahise bajyanwa mu bitaro bya Magic Valley hospital ariko umuvugizi wa polisi Lynn Hightower yavuze ko ibikomere bagize bitabica.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *