skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 102 arashaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Nigeria

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Nigeria w’imyaka 102, Nonye Josephine Ezeanyaeche, yatangaje ko yifuza kuzitabira amatora ya perezida w’iki gihugu azaba muri 2023.
Nonye Josephine Ezeanyaeche, uzwi kandi ku izina ry’Umunyabigwi ukiriho ” cyangwa “Mama Africa”, akomoka mu gace ka Aguata, muri Leta ya Anambra akaba ari nawe washinze itsinda "Voice for Senior Citizens of Nigeria."
Aherutse gusura itsinda rikuru ry’ubuyobozi bwa Televiziyo ya Nijeriya, NTA,ari n’aho yatangarije ko yiteguye kwiyamamaza mu matora ya perezida. (...)

Sponsored Ad

Umunya Nigeria w’imyaka 102, Nonye Josephine Ezeanyaeche, yatangaje ko yifuza kuzitabira amatora ya perezida w’iki gihugu azaba muri 2023.

Nonye Josephine Ezeanyaeche, uzwi kandi ku izina ry’Umunyabigwi ukiriho ” cyangwa “Mama Africa”, akomoka mu gace ka Aguata, muri Leta ya Anambra akaba ari nawe washinze itsinda "Voice for Senior Citizens of Nigeria."

Aherutse gusura itsinda rikuru ry’ubuyobozi bwa Televiziyo ya Nijeriya, NTA,ari n’aho yatangarije ko yiteguye kwiyamamaza mu matora ya perezida.

Caro Nwosu, perezida w’itsinda ry’uyu mukecuru yabwiye Sahara Reporters ati “Niba Abanyanijeriya badashaka kwitabira politiki, avuga ko yiteguye guhangana. Yamaze gutegura imigabo n’imigambi ye. Afite icyerekezo. Niba abeza batagaragaye…azabikora."

Uyu mukecuru ukuze yatewe inkunga n’amagambo yamamaye cyane agira ati: “Niba ufite umwana, umugabo cyangwa umugore, gerageza kumutoza kurenga ku byo wagezeho."

Madamu Ezeanyaeche yabonye ibihembo byinshi kubera uruhare yagize mu kubaka igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa