skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 50 atwite inda y’abana bane[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 13, Sep 2018

Sponsored Ad

Umwongerezakazi w’imyaka 50 witwa Tracey Britten ukomoka mu mujyi wa London,yakoze agashya ko kuba umugore ukuze kurusha abandi mu Bwongereza utwite inda y’abana bane.

Sponsored Ad

Uyu Tracey Britten ufite abana 3,yari amaze igihe atanga amafaranga kugira ngo ahabwe imiti imufasha kwirinda gucura,none yabashije gutwita inda y’abana 4.

Britten ufite abuzukuru 8 agiye kubyara impanga 4

Aba bana 4 uyu mukecuru atwite bagizwe n’abakobwa 3 n’umuhungu umwe ndetse bivugwa ko iyi miti yo kumurinda gucura yayitanzeho akayabo k’ibihumbi 7 by’amapawundi.

Tracey Britten ufite abuzukuru 8,agiye kubyara impanga 4 aho bivugwa ko yabifashijwemo n’imiti irinda gucura yaherewe mu gihugu cya Cyprus.

Uyu mukecuru yavuze ko buri mwaka yahose yifuza kugira umwana ariko ntibyakmukundira ariko kuri ubu ageze ku nzozi ze ndetse ko atitaye ku bavuga ko nta bushobozi bwo kuba umubyeyi agifite.

Yagize ati “Buri mwaka nahoraga nshaka umwana ariko ku myaka 50 nibwo navuze nti ngiye kubigeraho.Sinitaye ku bavuga ko nta bushobozi bwo kuba umubyeyi ngifite.Bazahindura ibitekerezo byabo nibabona mfite abana 4 b’impinja.”

Tracey Britten afite abana 3 yabyaranye n’umugabo we wa mbere batandukanye aho umukuru muri bo afite imyaka 32,umukurikira afite 31 mu gihe uwa 3 afite imyaka 22.

Britten n’umugabo we Constantine babaye ibyamamare mu binyamakuru kubera ko uyu mugore yaciye agahigo ko kuba umuntu ukuzekurusha abandi ugiye kubyara abana bane mu Bwongereza.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa