skol
Kigali

Umukecuru w’imyaka 61 ari mu byishimo byo gukundana n’umusore w’imyaka 24 yabera nyirakuru [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 August 2021

Umukecuru w’imyaka 61 witwa Cheryl McGregor yatangaje benshi ubwo yahishuraga ko ari mu rukundo n’umusore w’imyaka 24 witwa Quran McCain bahuye bwa mbere ubwo uyu musore yari afite imyaka 15 y’amavuko.


Uyu mukecuru n’umukunzi we basubije bikomeye ababanyega kuko uyu musore yamwambitse impeta ndetse ngo baritegura gukora ubukwe bakabana.

Nubwo uyu mukecuru arusha imyaka 37 uyu mukunzi we,yavuze ko batangiye gukundana mu mwaka ushize.

Nubwo uyu musore ari muto cyane ugereranyije n’abana b’uyu mukecuru bakundana,ngo mu gutera akabariro bararyoherwa kuko ngo bafite ubuhanga bihariye bubibafashamo.

Uyu mukecuru yavuze ko atigeze acibwa intege n’ibitutsi by’abantu bamwibasiye ubwo yashyiraga hanze amafoto ari kumwe n’uyu musore bakundana.

Uyu musore yagize ati “Nubwo imyaka yacu itangana,ntabwo tujya tubitekerezaho kuko Cheryl afite umuhate w’abakiri bato,ubuzima n’umutima.Ikintu kibi nuko naba mukoresha cyangwa se ntuma afata imyanzuro adashaka.”

Mukecuru Cheryl yagize ati “Biratandukanye kandi birashimishije.N’umusore unyitaho cyane kandi ntekereza ko abifashwamo nuko akiri muto.

Ntabwo ibyo nabibona ku wundi muntu.Agira amarangamutima cyane kandi icyo kintu sinakirwanya….Akunda kunyereka ko anyitayeho cyane.”

Aba bombi barakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko ku rubuga rwabo rwa TikTok, @ttvleolove_3, bakurikirwa n’abantu 826,000 mu gihe abandi miliyoni 13 bakunze uru rubuga rwabo.

Aba bombi bakundanye ubwo bakoranaga muri resitora ya Dairy Queen itanga ibyokurya byihuse muri 2012 i Rome muri Georgia, USA.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore w’imyaka 34 washyingiranwe n’umukecuru w’imyaka 73 yahindutse...

Umugabo wo muri Kenya yahindutse Biliyoneri nyuma y’aho yemeye...
23 October 2021 0

Sobanukirwa impamvu 5 zituma udakunda guhirwa mu rukundo

Hari igihe mu buzima bw’umuntu usanga adahirwa mu rukundo rwe. Iteka uko...
23 October 2021 0

Yavumbuye ko yashakanye n’umugabo mugenzi we nyuma y’imyaka 7...

Nyuma yimyaka 07 arushinze, umugabo yavumbuye ko yashakanye n’undi mugabo...
23 October 2021 0

Ba banya Mali babyaye abana 9 icyarimwe bashyize hanze amafoto yabo ku...

Ku ya 5 Gicurasi 2021, nibwo Madamu Halima Cisse yibarutse abana icyenda mu...
22 October 2021 0

Babaze ingona bayisangana ibice by’umubiri w’umurobyi yariye

Umubiri w’umurobyi washimuswe na ba rushimusi akajugunywa mu nyanja basanze...
22 October 2021 0

Abahoze ari abakozi ba Kompanyi y’indege ya Alitalia bakoze imyigaragambyo...

Ku wa gatatu w’iki cyumweru,tariki ya 20 Ukwakira 2021,abahoze ari abakozi...
22 October 2021 0