Umukecuru w’imyaka 76 yabuze aho aba kubera umutubuzi bahuriye kuri Facebook akamubeshya urukundo
Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2023

Umukecuru w’imyaka 76 usanzwe ari umupfakazi yahuye n’uruva gusenya ubwo yizeraga umutubuzi wamubeshye urukundo yarangiza akamutwara akayabo yari yarazigamye ubuzima bwe bwose.
Uyu mugabo ari kurira nyuma yo guhura n’uyu mugabo kuri Facebook bagakundana bikarangira amutwaye ibihumbi 70 by’amadolari.
Jennifer Dennis, yabaga muri leta ya Georgia yo muri USA, ubwo yahuraga n’uyu mugabo witwa Caleb kuri Facebook akamubwira ko ari umuganga wa Croix-Rouge ukorera muri Yemeni.
Aba bombi bamaze amezi baganirira kuri uru rubuga,hanyuma uyu Caleb asaba uyu mukecuru ko bagura inzu i Cary, muri Caroline y’Amajyaruguru, kugirango babane kandi batangirane ubuzima bushya.
Uyu Dennis yabwiye WTVD ko yakunze iki gitekerezo kuko ’ibintu byose bijyanye n’inzu n’akarere [yabagamo] byanyibutsaga umugabo wanjye,nkababara’ .
Caleb yabwiye uyu mukecuru ko azishyura amadorari 600.000 agura inzu yabo nshya maze amusaba kwishyura 70.000 $ yari kuba asigaye.
Dennis yavuze ko yamwoherereje ayo mafaranga, hiyongereyeho $ 8.700 ku bindi byari gukenerwa.
Dennis n’umuhungu we, Raymond, bahise bapakira ibintu byabo byose, bagurisha inzu yabo yo muri Georgia maze bajya muri iyi nzu babwiwe ko baguriwe i Cary.
Umuhungu we ngo yahise amenya ko inkuru yose ari ubutekamutwe.
Raymond yatangarije iriya televiziyo ati: ’Igihe nabonaga ko hari umuntu ugituye muri iyo nzu nkomanze ku rugi, nahise menya ko ari ubutekamutwe.’
Nyir’urugo yababwiye ko yari amaze imyaka myinshi muri iyo nzu kandi nta bushake yari afite bwo kuhagurisha.’
Uyu Dennis abimenyesheje Caleb,yamwoherereje ifoto yerekana ko yagiriwe nabi.Ntiyongeye kumwumva.
Uyu mutekamutwe yamubwiye ko abagizi ba nabi bamuteze bakamukubita ndetse imbaraga asigaranye ari izo kumwandikira.
Ubuzima bwa Dennis bwarangiritse nyuma yo kubura ayo mafaranga, we n’umuhungu we babura aho baba.Icyakora ngo batangiye kurara mu modoka.
Nyuma umwe mu bagize itorero ryabo yamuhaye aho kuba.Dennis yavuze ko inkuru ye ikwiye kuba umuburo ku bandi.
Yatangarije WTVD ati: ’Ntekereza ko bibabaje kuri njye, ariko mfite umuhungu wanjye, wambereye umugisha.’ ’Abagore bamwe rero ni bonyine rwose kandi bashukwa gutya.’
Komisiyo imwe ishinzwe ibijyanye n’ubucuruzi yavuze ko umwaka ushize, uburiganya bwuririye ku rukundo bwahombeje abantu bagera ku 70.000 hafi miliyari 1.3 y’amadolari.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *