skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 98 yatangiye amashuri abanza, arifuza kuba umuganga

Yanditswe: Wednesday 16, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Priscilla Sitienei w’imyaka 98 ukomoka mu gihugu cya Kenya yiyandikishije mu ishuri ribanza afite inzozi zo kuzaba muganga.

Sponsored Ad

Priscilla Sitienei w’imyaka 98 ubu ni umwe mu banyeshuri b’ishuri ribanza, Leader’s Vision, ryo muri Erdoret, umwe mu Mijyi yo muri Kenya.

Umwe mubarimu be yemeza ko kuba yigana n’abana barenze kuba abuzukuruza be bitamubuza umuhate n’umurava afite byo kwiga.

Leonida Tallam ati “Amasomo akunda cyane mu ishuri ni science, iyobokamana n’imibare. Iyo akurikiranye amasomo, aba yitonze cyane….arakurikira cyane, arakurikira cyane cyane kandi afite umukono mwiza.”

Mu nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga ko muri Kenya amashuri abanza yakomoreye abasheshe akanguhe kugirango nabo bumve umunyenga wo kujya mu ishuri nka Peiscilla Sitienei.

Umwuzukuru we witwa Protus Kemboi ati “ nyogokuru wanjye ni urugero rw’uko uburezi butagira aho bugarukira, ubushake bwe bwansunikiye gukomeza amashuri yanjye kandi ndamwishimiye cyane. Ni ikimenyetso cy’ubushake n’urugero rwo gukurikira,”

Priscilla Sitienei imyaka afite ntimuca intege zo kuba yifuza kugera aho agera kandi akabiharanira.

Ati “ Mbere nakoraga nk’umugore w’umumenyi gakondo, aho nafashaga abagore bagize ibibazo mu kubyara. Ubu ndiga kugirango nzabe umuganga. Sintekereza ko kwiga bigira imyaka birangiriraho.”

Priscilla w’imyaka 98 afite inzozi zo kuzaba muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa