skol
fortebet

Umukecuru yarijijwe n’ibyishimo bituma aterura umukobwa we wabaye uwa mbere muri kaminuza [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 04, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza ya St Lawrence muri Uganda, waje guhagarara kubera umubyeyi wari witabiriye ibirori wishimiye ko umukobwa we yaje mu ba mbere muri kaminuza[first-class degree holder].
Sharon Aujo yatangarije ikinyamakuru The New Vision ko nyina yabareze wenyine kandi ko yakoze cyane mu gihe cy’imyaka ibiri ishize ubwo habagaho guma mu rugo yatewe na COVID-19 kugira ngo abone amafaranga y’ishuri.
Ati: "Ishuri rya 2022 ryafunze inshuro 2 kubera COVID-19 kandi (...)

Sponsored Ad

Umuhango wo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza ya St Lawrence muri Uganda, waje guhagarara kubera umubyeyi wari witabiriye ibirori wishimiye ko umukobwa we yaje mu ba mbere muri kaminuza[first-class degree holder].

Sharon Aujo yatangarije ikinyamakuru The New Vision ko nyina yabareze wenyine kandi ko yakoze cyane mu gihe cy’imyaka ibiri ishize ubwo habagaho guma mu rugo yatewe na COVID-19 kugira ngo abone amafaranga y’ishuri.

Ati: "Ishuri rya 2022 ryafunze inshuro 2 kubera COVID-19 kandi byabaye imbogamizi Iyo ugarutse ibitekerezo biba byinshi kuko wibaza aho amafaranga azava."

Nubwo yanyuze muri ibyo bibazo byose, Aujo yabonye impamyabumenyi yo mu cyiciro cya mbere muri Guidance and Counseling afite CGPL 4.70.Uyu mukobwa yagize ati: "Ibi mbikesha Imana kuko ntari nzi ko nshobora kugera kuri urwo rwego".

Yongeyeho ko kwihangana no kwirengagiza imbogamizi byagize uruhare runini mu myigire ye kuko yari azi amateka y’umuryango we.

Ati "Nabayeho nzirikana neza aho naturutse kandi nari mfite intego zo kugera kure mu masomo.

Inzozi zanjye n’ukubona akazi kajyanye n’umwuga wanjye nkunda cyane.Nifuza gufasha abantu kuko benshi bihebye harimo n’abakomeye. Ibi byatumye bamwe biyahura.

Ubwo mama yanteruraga imbaga y’abantu benshi ireba,nagize amarangamutima. Nibutse uko yakoze cyane kugira ngo abone amafaranga yanjye y’ishuri."

Uyu Aujo yahawe gihembo cy’amashilingi 500, 000 cyanamuteye amarangamutima arenzeho ararira.

Abarenga 420 bahawe impamyabumenyi mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 12 muri kaminuza ya St Lawrence i Rubaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa