skol
fortebet

Umukinnyi ari mu rukundo n’umusifuzi w’umukobwa bahuye amaze guhabwa ikarita y’umutuku [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusifuzi wo mu Buholandi witwa Shona Shukrula yatangaje ko ari mu rukundo n’umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Jeff Hardeveld ... nyuma yuko bombi bahuye bwa mbere mu buryo budasanzwe.

Sponsored Ad

Shukrula asifura mu cyiciro cya kabiri cy’Ubuholandi,mu gihe umukunzi we Hardeveld ari umukinnyi w’ikipe ya FC Emmen nayo ikina muri icyo cyiciro.

Uyu mukobwa w’imyaka 30 yari ku kazi ko kuba umusifuzi wa kane ku mukino wari wahuje FC Emmen na FC Eindhoven ku ya 13 Kanama 2021.

Ku bw’amahirwe make ya Hardeveld yahawe ikarita itukura muri uwo mukino batsinzwemo igitego 1-0, ariko agomba kuba yarahanze amaso iki kizungerezi Shukrula ubwo yamunyuragaho ari kuva mu kibuga agiye mu rwambariro.

Ikinyamakuru Telegraaf cyo mu Buholandi kivuga ko aba bombi ariho bahuriye bwa mbere.

Aba bombi bahuriye muri siporo batangaje ko bari mu rukundo ku mugaragaro, cyane ko basohokanye mu biruhuko byo gutangira umwaka mushya i Roma.

Shukrula yanditse kuri Instagram ati: "Byabaye @jeffhardeveld," arangije ashyiraho ifoto bombi bishimye bahoberana.

Hardeveld nawe yashyize iyo foto kuri Instagram, ariko ntiyashyiraho amagambo menshi uretse ’2022’ hamwe n’akamenyetso k’inyenyeri na emoji y’umutima.

Shukrula yasifuye muri KNVB (FA yo mu Buholandi) kuva muri shampiyona ya 2009/10, aba umusifuzi wujuje ibyangombwa bya FIFA muri 2017.

Hanyuma muri 2020 yatangiye imirimo yo kuba umusifuzi wa kane mu cyiciro cya kabiri cy’Ubuholandi, aho yahuriye na Hardeveld.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa