skol
fortebet

Umukinnyi usiganwa ku magare yagonze umugore we wamufotoraga atsinze bose barakomereka

Yanditswe: Monday 06, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare yakoze impanuka yikubita hasi nyuma yo kugonga umugore we nyuma y’amasegonda make amaze gutsinda ubwo uyu yageragezaga kumufata amafoto arenga umurongo.
Luis Carlos Chia ntiyigeze agira umwanya wo kwishimira intsinzi ye mu gace ka gatatu k’irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare rya Vuelta a Colombia kuko yagonze umugore we bose bikubita hasi cyane ko yari afite umuvuduko mwinshi.
Uwogezaga iri rushanwa kuri TV yahise yihutira kureba (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wabigize umwuga mu gusiganwa ku magare yakoze impanuka yikubita hasi nyuma yo kugonga umugore we nyuma y’amasegonda make amaze gutsinda ubwo uyu yageragezaga kumufata amafoto arenga umurongo.

Luis Carlos Chia ntiyigeze agira umwanya wo kwishimira intsinzi ye mu gace ka gatatu k’irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku magare rya Vuelta a Colombia kuko yagonze umugore we bose bikubita hasi cyane ko yari afite umuvuduko mwinshi.

Uwogezaga iri rushanwa kuri TV yahise yihutira kureba uyu mukinnyi nyuma yo kugongana n’uyu mugore - ariko yatunguwe n’uko umugore wagonzwe n’uyu mukinnyi wari wambaye umwenda w’umuhondo nta wundi uretse Claudia Roncancio umugore w’uyu mukinnyi.

Amashusho ya Live yerekanye uyu mugore yunamye yubamye kandi bigaragara ko nta ubwenge afite, inyuma y’umurongo wa nyuma wo gusorezaho mu gihe umugabo we wakomeretse yafashijwe kuva ku gare rye nawe ajyanwa kuvurwa.

Iyi mpanuka ntiyamubujije gukomeza gushaka uko yatsindira iri rushanwa rikomeye muri Colombia,ryakinwe bwa mbere mu 1951 rizanwe n’umwongereza Donald W Raskin na bamwe mu nshuti ze bigana Tour de France izwi cyane.

Madamu Claudia,asanzwe ari umufotozi nyamara yahoze ari umukinnyi wo gusiganwa ku magare abivamo, ubu agendana n’umugabo we areba amarushanwa akina nayo yatsinze,gusa kuri iyi nshuro ntiyahiriwe byarangiye ajyanwe mu bitaro.

Amakuru yaturutse mu baganga nijoro yavuze ko uyu mugore acyitabwaho nyuma yo kugongwa n’umugabo we kuri iki cyumweru mu irushanwa.

Nyuma yo kwegukana intsinzi ibyishimo byahindutse amarira agonze umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa