skol
fortebet

Umukinnyi w’iteramakofe yishwe n’igipfunsi kiremereye yakubiswe akitura hasi

Yanditswe: Saturday 04, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 18 ukomoka mu gihugu cya Mexico witwa Jeanette Zacarias Zapata yababaje abakunzi b’umukino w’iteramakofe nyuma yo gukubitwa igipfunsi kiremereye ari mu murwano bimuviramo urupfu.
Uyu mukinnyi w’iteramakofe Jeanette Zacarias Zapata nyuma yo gukubitwa igipfunsi kiremereye ageze mu gace ka 4 I Montréal bituma umusifuzi ahita arangiza umukino.
Uyu mukobwa yakubiswe iki gipfunsi cy’inkuba n’uwo bahanganaga witwa Marie Pier Houle ahitwa GVM Gala International mu minsi 6 ishize.
Uyu (...)

Uyu mukobwa yahise ahwera akimara gukubitwa iki gipfunsi,yikubita hasi hanyuma ahita ajyanwa igitaraganya kwa muganga nyuma yo gusuzumwa n’umusifuzi Albert Paduano Junior akemeza ko amerewe nabi.

Uwitwa Yvon Michel wamamazaga uyu mukino niwe watangaje amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa Kuwa kane aho yihanganishije umugabo we Jovanni Martinez ndetse n’umuryango we wose muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa