skol
fortebet

Umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Ghana yasanganwe imitwe 3 y’abantu muri Frigo

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Ghana yafunze umukinnyi w’umupira w’amaguru unakora akazi ko kogeza witwa Richard Gyamfi uzwi nka Fireman nyuma yo gusaka mu nzu ye bakamusangana imitwe 3 y’abantu yayihishe muri Frigo.
Ikinyamakuru Sky FM cyatangaje iyi nkuru cyavuze ko se w’umwe mu bana uyu mukinnyi utuye ahitwa Sunyani yari afitiye umutwe,yemeje ko yiyegereje cyane umwana we w’imyaka 13 amujyana mu rugo rwe,amwicira mu cyumba.
Uyu muhungu w’imyaka 13 witwa Louis Agyemang Junior ufte impanga ye, (...)

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Ghana yafunze umukinnyi w’umupira w’amaguru unakora akazi ko kogeza witwa Richard Gyamfi uzwi nka Fireman nyuma yo gusaka mu nzu ye bakamusangana imitwe 3 y’abantu yayihishe muri Frigo.

Ikinyamakuru Sky FM cyatangaje iyi nkuru cyavuze ko se w’umwe mu bana uyu mukinnyi utuye ahitwa Sunyani yari afitiye umutwe,yemeje ko yiyegereje cyane umwana we w’imyaka 13 amujyana mu rugo rwe,amwicira mu cyumba.

Uyu muhungu w’imyaka 13 witwa Louis Agyemang Junior ufte impanga ye, yagiye muri parc mu myitozo y’umupira w’amaguru ariko ntiyataha mu rugo.

Ababyeyi be baramushatse ijoro ryose baraheba hanyuma umwana bari kumwe witwa Tweneboa ababwira ko yamubonye ari kumwe n’uwogeza umupira uzwi nka “Fireman”.

Gyamfi yatangiye gukekwa ubwo yabazwaga niba yabonye uyu muhungu agahakana yivuye inyuma ko atigeze amubona.

Ubwo ababyeyi b’uyu muhungu bajyaga mu rugo rwe bagasanga rukinze,basabye abahungu bose bo mu mudugudu kuza kwica urugi bakinjira mu cyumba cy’uyu mugabo,binjiyemo babona umurambo w’umwana wabo umutwe uri ukwawo wangiritse.

Uyu mugabo bahise batangira kumukubita kugeza ubwo bamugize intere bamujyana kuri Polisi yahise iza mu rugo rwe gukora iperereza ibona hari abantu yishe imitwe yabo ayishyira mui frigo.

Aba bantu bahise bajyanwa gushyingurwa mu irimbi rya Best Care I Mantukwa i Sunyani hanyuma hatangira gushakishwa imyirondoro y’abandi bantu 2 basigaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa