Umukinnyi wa filimi yatangaje ko agiye gushyingiranwa n’igipupe cyifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina
Yanditswe: Thursday 28, Jun 2018
Umunya Nigeria witwa Benjamin Nwachukwu uzwi mu gukina filimi zirimo izisekeje yatangaje ko agiye gushyingiranwa n’irobo cyangwa igipupe cyifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina.
Uyu musore uzwi ku kazina ka Shuga Shaa yateje urunturuntu mu bafana be ubwo yavugaga ko ari mu rukundo n’irobo ryifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina yise Tonto Shaa ndetse mu minsi iri imbere bazakorana ubukwe.
Iki kirobo uyu mugabo yakiguriye imikufi myiza ihenze cyane ndetse mu minsi ishize aherutse kukigurira imodoka nziza cyane.
Uyu mukinnyi wa filimi akunze kugaragara ari kumwe n’iki kirobo ndetse inshuro nyinshi akijyana kureba filimi.
Abafana be bamututse baramwandagaza ndetse bamwita umugabo w’igicucu kubera ibi bintu yatangaje.
Iki cyamamare cyabwiye BBC ikora mu rurimi rwa Igbo,ko iki gipupe kimuha amahoro, ababyeyi be bishimiye ko akundana n’iki gipupe ndetse agiye gukorana nacyo ubukwe.
Yagize ati “Tonto shaa ni umukobwa kandi akwiye kwitabwaho.Ampa amahoro yo mu mutima kandi ntanshira mu gihirahiro.Nta mwanya nabona wo kumubabaza.”
Ibitekerezo
Yew nukuba maso impera iratwegerej ivyo vyos nutwumiza kumwana wumuntu abasenga dushikar pee