Udushya
Umukinnyi wa filimi yifotoje ari koga muri pisine yambaye ubusa [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 23, Aug 2018
Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa Filimi ukomoka mu Bwongereza, Elizabeth Hurley, yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ubusa ari koga muri pisine yo mu Bugereki.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram uyu munyamideli w’Umwongereza w’imyaka 53 yashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa ari koga muri pisine ku munsi w’ejo.
Mu mafoto uyu mugore yashyize hanze,yagaragaye yambaye ubusa hejuru ndetse yifashishije amaboko ye kugira ngo ahishe amabere ye kujya ku karubanda.
Benshi mu bafana b’uyu mugore batunguwe n’aya mafoto ndetse n’amashusho yafashwe yambaye ubusa.
Uyu mugore ufite umwana umwe yatunguye benshi kuba atagize isoni ryo kwerekana ubwambure bwe kandi afite umwana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *