skol
fortebet

Umukinnyi wari umaze imyaka 39 muri Coma atabyuka yapfuye

Yanditswe: Monday 06, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Jean-Pierre Adams wagiye muri Koma [coma] mu mwaka wa 1982 yapfuye kuri uyu wa mbere ku myaka ye 73 irimo myinshi yari amaze aryamye mu bitaro.
Umukinnyi Jean-Pierre Adams wari myugariro w’Umufaransa yashyizwe muri Coma afite imyaka 34 nkuko byatangajwe n’amakipe yakiniye nka Nice,PSG na Nimes.
Nîmes Olympique ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Twamenye urupfu rwa Jean-Pierre Adams muri iki gitondo.Yakiniye Nimes imikino 84.”
Uyu mukinnyi yagiye muri koma muri 1982 nyuma (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Jean-Pierre Adams wagiye muri Koma [coma] mu mwaka wa 1982 yapfuye kuri uyu wa mbere ku myaka ye 73 irimo myinshi yari amaze aryamye mu bitaro.

Umukinnyi Jean-Pierre Adams wari myugariro w’Umufaransa yashyizwe muri Coma afite imyaka 34 nkuko byatangajwe n’amakipe yakiniye nka Nice,PSG na Nimes.

Nîmes Olympique ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Twamenye urupfu rwa Jean-Pierre Adams muri iki gitondo.Yakiniye Nimes imikino 84.”

Uyu mukinnyi yagiye muri koma muri 1982 nyuma y’aho abaganga bakoze ikosa ryo kumutera ikinya nabi kikanga kumuvamo.

Uyu mugabo yakiniye Ubufaransa imikino 22 guhera 1972 kugeza 1976.Jean-Pierre Adams yabaye umukinnyi mwiza muri za 70, muri Nîmes, l’OGC Nice na Paris SG.

Kuva yaterwa nabi iki kinya mu bitaro bya Lyon ari kuvurwa ivi kuwa 17 Werurwe 1982,uyu myugariro ntiyegeze yongera guhaguruka kugeza muri iki gitondo ubwo yapfiraga mu bitaro bya Nimes University Hospital.

Nubwo byavugwaga ko uyu mukinnyi wavukiye I Dakar muri Senegal, mu mwaka wa 1948, byavugwga ko ameze neza,ntiyabashije gukomeza kubaho uyu munsi.

Uyu mugabo afite abana babiri b’abahungu Laurent na Frédéric yabyaranye n’umugore bashakanye atarajya muri koma.


Uyu myugariro wari amaze imyaka 39 muri koma yatabarutse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa